Siporo

Amarangamutima ya Ivan Minnaert nyuma yo kwishyurwa na Rayon Sports

Amarangamutima ya Ivan Minnaert nyuma yo kwishyurwa na Rayon Sports

Umubiligi wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports, Ivan Jacky Minnaert nyuma yo kwishyurwa umwenda w’amafaranga iyi kipe yari imurimo ungana na $6,184 kubera kumwirukana binyuraje n’amatageko, yashimiye buri wese wamufashije kugira ngo iyi kipe imwishyure.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021, nibwo Ivan Minnaert yemeje ko Rayon Sports yamaze kumwishyura amafaranga yose yari imurimo.

Uyu mutoza akaba yashimiye umuterankunga wa Rayon Sports ari we Skol, Fan Clubs za Rayon Sports ndetse na Muvunyi Paul wahoze uyobora iyi kipe.

Yagize ati“ndabashimira mwese ku bw’ubufasha. Bwa nyuma na nyuma twishyuwe nyuma y’ibibazo byinshi, kubona ibyo ukwiriye byakabaye byoroshye. Ndashimira by’umwihariko Skol, Rayon Sports Fan Clubs na Muvunyi(Paul).”

Yakomeje avuga ko umuhesha w’inkiko yakoze akazi gakomeye cyane kuko bamucishaga hirya no hino, muri iki kibazo ngo akaba yarahuriyemo n’abantu benshi harimo n’abirirwaga bamutuka ariko na none hari na benshi bari bamushigikiye, gusa arishimira ko byakemutse.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko mu ntangiriro z’iki cyumweru ku bufatanye na Skol, uyu mutoza azaba yamaze kwishyurwa.

Rayon Sports VS Ivan Jacky Minnaert

Tariki ya 7 Ukuboza 2019 imyanzuro yarasohotse, yavugaga ko Rayon Sports hari ibyo itubahirije byari byumvikanyweho n’impande zombi. Yategetse kwishyura uyu mutoza miliyoni 13.836 Frw kongeraho ibihumbi magana atanu by’amanyarwanda nk’igihembo cy’umwunganizi mu mategeko (500,000 FRW) aho kuba miliyoni 32.5 Frw nk’uko byari byemejwe n’Akanama nkemurampaka muri Nyakanga 2019.

Tariki ya 15 Nzeri 2020, Ivan Minnaert yahuye n’uwari umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate bumvikana uburyo azishyurwa amafaranga ye, aho bemeranyijwe mu bice bitatu.

Igice cya mbere cyabaye ako kanya(Bivugwa ko yishyuwe ibihumbi 7 by’idorali bisanga ibihumbi 2 yari yarahawe mbere)ubu akaba arimo arishyuza miliyoni 6.1 z’amafaranga y’u Rwanda.

Igice cya kabiri kikaba cyaragombaga kwishyurwa bitarenze tariki ya 31 Mutarama 2021 ni mu gihe icya gatatu ari tariki ya 31 Werurwe 2021 hakiyongeraho 5% by’inyungu.

Nyuma y’uko bidakozwe Ivan Minnaert akaba ayarahise yitabaza Abahesha b’Inkiko b’Umwuga kugira ngo bamufashe gukemura iki kibazo.

Nk’uko inyandiko yasinyweho na Me Ntirushwa Diogene, wo mu Biro by’Umuheshe w’Inkiko w’Umwuga bikorera mu Mujyi wa Kigali ivuga, yasabye Rayon Sports kugaragaza umutungo wayo kugira ngo harangizwe kino kibazo.

Bavuga ko bashingiye ku ngingo ya 218 y’itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurirmo n’iz’ubutegetsi, bategetse ubuyobozi bwa Rayon Sports mu izina ry’umuyobozi wayo, kugagragaza mu nyandiko umutungo wa Rayon Sports aho uri hose.

Uyu mutungo ukaba ari uwuzavamo ubwishyu bw’amadorali y’Amaerika ibihumbi 3.18 kongeraho amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 250 yagombaga kwishyurwa bitarenze ku wa 31 Mutarama 2021 n’amadorali y’Amerika ibihumbi 3 kongeraho ibihumbi 250 by’u Rwanda yagombaga kwishyurwa bitarenze ku wa 31 Werurwe 2021.

Amafaranga akaba agomba kwiyongeraho igihembo cy’Umuhesha w’Umwuga kingana na 5% y’umubare wishyuzwa, ni ukuvuga amadoraili 309.2 n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25 nk’uko biteganywa n’ingingo ya 4 y’iteka rya Minisitiri No 023/MOJ/AG/2017 ryo ku wa 23/10/2017 rigena ibiciro fatizo by’imirimo y’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga. Aya mafaranga akaba atarimo inyungu z’ubukererwe.

Ivan Minnaert yamaze kwishyurwa umwenda wose yari afitiwe na Rayon Sports
Yashimiye by'umwihariko Paul Muvunyi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top