Siporo

Amarangamutima ya perezida wa Rayon Sports nyuma yo kugera muri 1/2

Amarangamutima ya perezida wa Rayon Sports nyuma yo kugera muri 1/2

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele nyuma y’uko ikipe ye igeze muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro 2022 yavuze ko yishimye ndetse ko yizeye ko bazacyegukana.

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 3 Gicurasi 2022, Rayon Sports yari yakinnye na Bugesera FC umukino wo kwishyura wa 1/4 mu gikombe cy’Amahoro, uyu mukino wabereye mu Bugesera Rayon Sports yawutsinze 2-0 bya Onana na Musa Esenu ni mu gihe ubanza bawutsinze 1-0, bayisezereye ku giteranyo cy’ibitego 3-0.

Nyuma y’uyu mukino, Uwayezu Jean Fidele yagaragaje amarangamutima ye aho yavuze ko yishimye ndetse akaba yizeye ko n’igikombe bazacyegukana.

Ati "Ndishimye, ikipe ihagaze neza, turi mu rugamba rw’igikombe cy’Amahoro, urugendo ruracyakomeye ariko turizera ko tuzabigeraho."

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, muri 1/2 Rayon Sports izahura n’iri bukomeze uyu munsi hagati ya APR FC na Marines.

Rayon Sports ikaba yifuza iki gikombe iheruka muri 2016 ubwo yatsindaga APR FC ku mukino wa nyuma 1-0.

Perezida wa Rayon Sports yagaragaje ko yishimiye kugera muri 1/2 kwa Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top