Harabura iminsi mike ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 izakina CECAFA mu kwezi gutaha igatangira imyitozo, amakuru avuga ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze gufata umwanzuro wo guha iyi kipe Habimanma Sosthene Lumumba.
Iyi kipe izakina CECAFA y’abatarengeje imyaka 23 izabera muri Ethiopia hagati ya tariki ya 3 na 18 Nyakanga, izatangira imyitozo nyuma ya shampiyona izasozwa mu mpera z’iki cyumweru.
Iyi kipe yaherukaga gukina muri 2018 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 cya 2019, aho yatozwaga na Jimmy Mulisa yungirijwe na Mutarambirwa Djabil, Hategekimana Corneille ari we ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi mu gihe Mugabo Alex ari we wari umutoza w’abanyezamu.
Muri aba batoza, amakuru agera ku ISIMBI ni uko uwagarutsemo ari Mugabo Alex ubu utoza abanyezamu ba APR FC, abandi bose ari bashya.
Iyi kipe ikaba izatozwa na Lumumba Sosthene yungirijwe Alain Kirasa usanzwe ari umutoza wa Gasogi United, aba bombi bakaba ari abungiriza mu ikipe y’igihugu, umwungiriza wa kabiri kandi ni Ndoli usanzwe ari umutoza mu Intare FC, Mwambari Serge wongerera ingufu ikipe y’igihugu nkuru ni we n’ubundi uzaba ubongerera imbaraga, ni mu gihe umutoza w’abanyezamu ari Mugabo Alex utoza abanyezamu ba APR FC.
Aba batoza bakaba bagiye guhita bicara bahamagare ikipe y’igihugu bazifashisha muri iri rushanwa, aho shampiyona izasozwa nabo bahita batangira imyitozo.
Ibitekerezo