Siporo

Amarira yarize Imana yamwumvise! Gasogi United yahaye ikaze umwana wanyanganyijwe umwanya muri Bayern

Amarira yarize Imana yamwumvise! Gasogi United yahaye ikaze umwana wanyanganyijwe umwanya muri Bayern

Ikipe ya Gasogi United y’umuherwe Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yahaye ikaze Iranzi Cendric wagaragaje ko yanyanganyijwe umwanya we mu irero rya Bayern Munich yafunguye mu Rwanda.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki ya 17 Ukwakira 2023 nibwo Iranzi Cedric binyuze muri Fine FM yagaragaje akarangane yakorewe bituma abura umwanya we.

Iranzi yavuze ko yari mu bana 100 bakoze igeragezwa rya nyuma ryo kujya mu irerero rya Bayern Munich, yagize amahirwe aza muri 43 bagomba guhita bajya muri iri rerero baniga.

Bagenzi be barahamagawe ndetse banatangira amashuri n’imyitozo ariko we ntiyahamagarwa, yagiye kubaza abwirwa ko basanze mu kigo cy’igihugu cy’Indangamuntu (NIDA) afitemo imyirondoro ibiri itandukanye.

Bamubwiye ko basanze hamwe bavuga ko yavutse 2009 ahandi 2011, gusa we yemeza ko yavutse muri 2011 aho abifashijwemo na mushiki we babana w’imyaka 18 ari na we umurera, batuye Bumbogo muri Gasabo, bagiye kuri NIDA bahabwa icyangombwa cy’uko yavutse muri 2011 gusa kigaragaza ko cyatangiwe mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mareba, akijyanye kuri FERWAFA nabwo baracyanga.

Nyuma yo kumva agahinda ke, KNC yahise avuga ko uwo mwana amuhaye ikaze mu irerero rya Gasogi United, yaza agasanga abandi ndetse na we akajya mu ishuri akiga nk’abandi.

Ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2023, kumugaragaro nibwo KNC yakiriye uyu mwana ukina mu izamu, akaba yari kumwe n’umutoza w’abanyezamu ba Gasogi United Maniraguha Jean Claude na Khan Uwineza ukuriye siporo mu kigo cya APAER aho abana bo mu irerero rya Gasogi United biga na Cedric akaba ari ho aziga.

KNC yamwikiriye mu irerero rye
Maniraguha utoza abanyezamu ba Gasogi United
Khan ukuriye Siporo muri APAER, bari kumwe na mushiki wa Cedric
Imana yumvise amarira yasutse
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Thierry nizeyimana
    Ku wa 20-10-2023

    Uyu mwana nakomereza ho

  • Bizimana Charles
    Ku wa 20-10-2023

    Knc urakoze,kdi urindashyikirwa ,urebye agahinda ka Cedric none umuhojeje amarira yarafite,umutima ufite uzawuhorane

  • Bizimana Charles
    Ku wa 20-10-2023

    Knc urakoze,kdi urindashyikirwa ,urebye agahinda ka Cedric none umuhojeje amarira yarafite,umutima ufite uzawuhorane

  • Akayezu emmy
    Ku wa 19-10-2023

    Knc numubyeyi kuko ibyo akora byose nibyiza ahubwo kuki atanjyira umwanya muri ferwafa rwose nanjye ndumunyezamu mfatira akagera fc D2 ariko nkiyo numva knc avuga ibya footbool ndamwemera Kandi imana izamuhe umunjyisha

To Top