Siporo

Amarozi kimwe mu byaba bikozeho umutoza Karekezi Olivier akirukanwa muri Kiyovu Sports

Amarozi kimwe mu byaba bikozeho umutoza Karekezi Olivier akirukanwa muri Kiyovu Sports

Kiyovu Sports yamaze kwirukana umutoza mukuru w’iyi kipe, Karekezi Olivier, amakuru avuga ko kimwe mu byo yazize ari ukudakinisha rutahizamu w’iyi kipe, Babawu Samson wanze gukoresha amarozi.

Amakuru ISIMBI ifitiye gihamya ni uko uyu mubabo wari umutoza mukuru wa Kiyovu na rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Nigeria, Babuwa Samson, umubano wabo utari umeze neza.

Intandaro ya byose ni uko uyu mutoza yaba yarasabye uyu mukinnyi kimwe n’abandi gukoresha uburozi benshi bazi nka ’Juju’ undi akanga.

Ku mukino wabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 1 Gicurasi 2021, ufungura itsinda B rya shampiyona, Kiyovu Sports yatsinzwe na Rutsiro FC 2-1, ni umukino uyu rutahizamu atagaragayemo.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu rutahizamu yanze gukoresha ’Juju’ (amarozi benshi bizera ko atanga intsinzi muri ruhago) maze umutoza ahitamo kumushyira hanze.

Umwe mu nshuti za hafi z’uyu mukinnyi yabwiye ISIMBI ko yamaze kubwira ubuyobozi bw’iyi kipe ko igihe cyose bazaba bamusaba gukoresha uburozi atazigera akandagira mu kibuga kuko bihabanye n’imyizerere ye.

Andi makuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi uri ku musozo w’amasezerano ye muri Kiyovu Sports aho azarangira mu kwezi gutaha, yamaze gufata umwanzuro ko atazongerera iyi kipe yambara icyatsi n’umweru.

Ibi ni bimwe mu byarakaje perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal kuko atumva uburyo umukinnyi yaguze amuhenze(yatanzweho miliyoni 7 asinya umwaka umwe) yicazwa nta mvune afite ngo kuko yanze gukoresha amarozi.

Uretse ibi kandi bivugwa umutoza Karekezi yashwanye n’ubuyobozi nyuma y’uko perezida wa Kiyovu Sports, Juvenal amusabye kugira abakinnyi akura muri 18 mu bagombaga gukina na Rutsiro(yamusabye gukuramo Habamahoro Vincent na Tubane James) ariko Karekezi aranga, Juvenal amubwira ko natsindwa azahita yirukanwa.

Ibi byose bikaba byiyongeraga ku kuba Karekezi yarasabye Juvenal kumuzanira umutoza ushinzwe kongera ingufu witwa Nonde nyuma yo kugenda k’umutoza Kagabo undi aranga.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru nibwo Kiyovu Sports yasohoye ibaruwa ivuga ko yamaze gutandukana na Karekezi Olivier wayigezemo muri Gicurasi 2020.

Karekezi Olivier yamaze kwirukanwa muri Kiyovu Sports
Babuwa Samson yanze gukoresha Juju, bikozeho umutoza Karekezi Olivier
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top