Siporo

Amatariki mashya ya Tour du Rwanda 2021 yamenyekanye

Amatariki mashya ya Tour du Rwanda 2021 yamenyekanye

Isiganwa ry’amagare mpuzamahanga rizeguruka igihugu cyose ‘Tour du Rwanda’, iya 2021 izaba ku wa 2 – 9 Gicurasi 2021.

Iri siganwa ryagombaga ku wa muri uku kwezi kwa Gashyantare ariko muri Mutarama 2021 FERWACY yatangaje ko risubutse bitewe n’icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi.

Icyo gihe yatangaje ko Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) yabasabye ko iri rushwanwa ryazaba muri Gicurisi tariki ya 2 kugeza 9.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, FERWACY yemeje ko UCI yabahaye uburenganzira ko iri risiganwa rizaba kuri ayo matariki.

Tour du Rwanda izaba ku nshuro ya 13 kuva ibaye mpuzamahanga, ni ku nshuro ya gatatu izaba ibaye iri ku rwego rwa 2.1.

Nta gihindutse iri siganwa rizitabirwa n’amakipe 17 aturutse ku migabane 5 y’Isi.

Uduce twa Tour du Rwanda 2021

Agace ka 1: Kigali Arena-Rwamagana: 115’6 km

Agace ka 2: Kigali (MIC)-Huye: 120,5 Km

Agace ka 3: Nyanza-Gicumbi: 171,6 Km

Agace ka 4: Kigali (Kimironko)-Musanze : 123,9 Km

Agace ka 5: Nyagatare-Kigali : 149,3 Km

Agace ka 6: Kigali-Kigali: 152,6 Km

Agace ka 7: Kigali-Kigali: 4,5 Km (ITT)

Agace ka 8: Kigali (Canal Olympia) Kigali (Canal Olympia): 75, 3 Km

Tour du Rwanda izaba muri Gicurasi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Janot karehe
    Ku wa 11-02-2021

    Rwose mashami bamuhindure kbc ariko na ferwafa uwahihindura yose kbc nayo ifite ikibazo gikomeye pee gusa perezida was repuburika nadutabare peee wagirango nakarima kabo

  • Janot karehe
    Ku wa 11-02-2021

    Rwose mashami bamuhindure kbc ariko na ferwafa uwahihindura yose kbc nayo ifite ikibazo gikomeye pee gusa perezida was repuburika nadutabare peee wagirango nakarima kabo

IZASOMWE CYANE

To Top