Amatike yashizeeee! Igihembo kizahabwa umukinnyi wakoze impanuka akaba ari mu kagare, impamvu y’umuhanzi Rema – BK All Star Game
Igihembo cyagombaga kuzahabwa ikipe izatsinda umukino w’intoranywa muri Shampiyona ya Basketball wa "BK All-Star Game 2021", abakapiteni bifuje ko cyazahabwa Rwampungu Meshack wakiniraga ikipe ya KCB akaza gukora impanuka muri 2015 ubu akaba agendera mu kagare.
Ejo ku wa Gatandatu tariki ya 20 nibwo hateganyijwe umukino w’intoranywa muri shampiyona ya Basketball aho Team Shyaka izaba ihatana na Team Ndizeye.
Uyu mukino ukaba uzabanzirizwa n’umukino w’abato bakina ari 3 (3x3), uwa Wheelchair, Slum Dunk ndetse hari n’abahanzi bazagenda baririmba, ni mu gihe nyuma ya wo ari bwo umuhanzi Rema ukomoka muri Nigeria azaririmba mu gitaramo cyiswe ‘Visit Rwanda Concert’.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye uyu munsi, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball (FERWABA) ryavuze ko kugeza ubu amatike yamaze gushira bari mu biganiro n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) ngo kizanyuzeho uyu mukino ku Cyumweru.
Jabo Landry ushinzwe ibikorwa bya FERWABA, yagize ati “"Turi mu bufatanye na RBA ariko ntabwo umukino uzatambuka uri kuba(live), ahubwo uzahita ku Cyumweru. Amatike yashize ku wa Gatatu, ubu nta matike ahari."
"Abafite itike, abipimishije COVID-19 mu masaha 72 n’abikingije byibuze urukingo rumwe ni bo bemerewe kwitabira uyu mukino."
Yakomeje kandi avuga ko abakapiteni b’aya makipe (Shyaka na Ndizeye) bahisemo ko igihembo cyari kuzahabwa ikipe yatsinze cyazagenerwa Rwampungu Meshack wahoze akinira ikipe ya KBC ubu akaba yarakoze impanuka, akaba agendera mu kagare.
Ati “"Igihembo kigenewe ikipe izatsinda umukino, abakapiteni bahisemo ko kizahabwa Meshack, umukinnyi wa KBC wakoze impanuka mu 2015, nk’ubufasha."
Agaruka ku mpamvu yatumye kuri inshuro bazana umuhanzi Rema ukomoka muri Nigeria, yagize ati “"Twabihuje n’igitaramo kuko imikino ijyana n’imyidagaduro muri rusange. Imyidagaduro ni ijambo rigari, ni uguha ibyishimo Abanyarwanda mu gihe dusoza umwaka. Ni mu rwego rwo kugaruka mu buzima busanzwe, ikindi ni ukwereka abakunzi ba Basketball ko ari ikintu kinini kandi ni no kubagarura ku kibuga "
Uretse uyu muhanzi kandi biteganyijwe ko azafashwa n’abandi bahanzi Nyarwanda barimo Kivumbi King, Mike Kayihura, Social Mula, Dj Marnaud na Bull Dogg.
Biteganyijwe ko umukinnyi uzitwara neza mu gutsinda amanota 3, Slum Dunk ndetse n’umukinnyi w’umukino (MVP), buri umwe azahembwa ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.
BK All-Star Game yaherukaga kuba mu 2019, aho ikipe ya Nijimbere Guibert yatsinze iya Mugabe Aristide amanota 89-83.
Ibitekerezo