Siporo

Amavubi yamenye itsinda arimo mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika

Amavubi yamenye itsinda arimo mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika

Tombora y’uko amakipe azaba ari mu itsinda mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 isize u Rwanda rwisanze mu itsinda D aho ruri kumwe n’igihugu cya Benin na Nigeria biri kumwe no mu itsinda ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

Uyu munsi mu Mujyi wa Johannesburg muri studio za Super Sports, habereye tombola yo gushyira amakipe y’ibihugu mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025.

U Rwanda rwari ruri mu gakangara ka kane kumwe na Tchad, Eswatini, Liberia, Sudani y’Epfo, Centrafrique, Niger, Gambie, u Burundi, Éthiopie, Botswana na Lesotho.

Tombora ikaba yabaye maze u Rwanda rwisanga mu itsinda D aho ruri kumwe na Benin, Libya na Nigeria.

Ni amatsinda 12 buri tsinda rigizwe n’amakipe 4 aho muri buri tsinda hazajya hazamuka amakipe 2 akaba ari yo azabona itike y’igikombe cy’Afurika kizibera muri Maroc.

Imikino y’amajonjora yo kujya mu Gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc iteganyijwe gutangira muri Nzeri uyu mwaka.

U Rwanda ruheruka muri iri rushanwa mu 2004, kuva icyo gihe rwakoze ibishoboka byose ngo rusubireyo ariko ntibirakunda.

Uko amakipe ahagaze mu matsinda
Amavubi yamenye itsinda arimo mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top