Siporo

Amavubi agiye kwinjira mu kwezi kwa nyuma k’umwaka mu kamwenyu

Amavubi agiye kwinjira mu kwezi kwa nyuma k’umwaka mu kamwenyu

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’ yatangaje uko amakipe y’ibihugu akurikirana ku rutonde ngaruka kwezi rwa yo aho ruyobowe na Argentine u Bufaransa, u Bwongereza bigakurikira, ni mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya w’133 ruvuye ku mwanya w’140.

Uru rutonde rwaherukaga gusohoka tariki ya 28 Ukwakira 2023, rwongeye gusohoka uyu munsi tariki ya 30 Ugushyingo 2023.

Kuva yakwegukana igikombe cy’Isi, Argentine ni yo iyoboye uru rutonde, u Bufaransa bahuriye ku mukino wa nyuma ni ubwa 2, u Bwongereza bwafashe umwanya was 3 buwambuye Brazil ya 5 ubu, u Bubiligi ni ubwa 4, u Buholandi ni ubwa 6 bwasimbuyeho Portugal yahise ifata uwa 7, Spain 8, Italy 9 na Croatia ya 10.

Urutonde ruheruka gusohoka, Amavubi yari ku mwanya w’140, ndetse rukaba rwari rumaze igihe rusubkra inyuma, rukaba rwakuyeho imyanya 7 yose. Muri Afurika ruri ku mwanya wa 40 umwanya rwariho no mu kwezi gushize.

Muri Afurika igihugu kiri hafi ni Maroc iri ku mwanya wa 13 ku Isi, icya kabiri ni Senegal ya 20, Tunisia ya 28, Algeria ya 30, Misiri ya 33, Nigeria ya 42.

Muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba Uganda ni yo iyoboye aho iri ku mwanya wa 92 ku Isi na 19 muri Afurika, Kenya 110 na 24 muri Afurika, Tanzania 121 ku Isi na 32 muri Afurika, Rwanda 133 na 40 muri Afurika, Burundi 139 na 41 muri Afurika, Ethiopia 144 na 42 muri Afurika, Sudani y’Epfo 166 na 47 muri Afurika.

Amavubi yazamutse imyanya 7
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top