Siporo

Amavubi aguye miswi na Cape Verde

Amavubi aguye miswi na Cape Verde

Amavubi y’u Rwanda anganyije 0-0 na Cape Verde mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022, ni umukino wabereye muri iki gihugu kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo 2020.

Wari umukino w’umunsi wa 3 mu itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022 Amavubi yari yasuye Cape Verde.

U Rwanda rwagiye gukina uyu mukino ari urwa nyuma mu itsinda, rwashakaga gukora ibishoboka byose kugira ngo ruwutsinde kuko yari wo rufunguzo rwo gutuma Amavubi yizera kubona itike bishoboka.

Igice cya mbere cy’umukino amakipe yombi yakinnye ndetse abakinnyi ku mpande zombi babonana, gusa Cape Verde yarushaga gusatira ndetse agenda abona n’amahirwe menshi ariko abakinnyi bo mu bwugarizi bari bayobowe na Rwatubyaye Abdul babyitwaramo neza we na Manzi Thierry.

Muri iki gice cya mbere kandi umunyezamu Kwizera Olivier yakoze akazi gakomeye kuko hari imipira nk’iya kapiteni w’iyi kipe, Ryan Mendes, ba rutahizamu Ricardo Gomes na Semedo yagiye akuramo yakabaye yavuyemo ibitego.

Ku ruhande rw’Amavubi, n’ubwo bakinaga neza ariko bagowe cyane no kwinjira mu bwugarizi bw’iyi kipe, ntabwo imipira yageraga kuri ba rutahizamu Meddie Kagere na Jacques Tuysenge wagowe n’igice cya mbere. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku ruhande rw’Amavubi ndetse ku munota wa 47 aba yabonye igitego ku mupira mwiza Haruna Niyonzima yacomekeye Mangwende nawe ahita awuhindura imbere y’izamu ariko Meddie Kagere warebanaga n’izamu wenyine, awuteye ujya hanze yaryo.

Muri iki gice cya kabiri Amavubi yagerageje gushaka igitego, arasatira cyane ndetse n’umutoza akora impinduka havamo Jacques Tuyisenge asimburwa na Muhire Kevin, ku munota wa 80 Haruna aha umwanya Iyabivuze Ose.

Izi mpinduka nazo zafashije Amavubi gusatira ariko kumenera mu bwugarizi bwa Cape Verde biba ikibazo.

Cape Verde nayo yasatiriye ariko kimwe no mu gice cya mbere umunyezamu Kwizera Olivier ababera ibamba. Umukino warangiye ari 0-0.

Nyuma y’uyu mukino biteganyijwe ko Amavubi azagaruka ejo mu Rwanda akazazana na Cape Verde mu ndege, ni mu gihe umukino wo kwishyura uzaba ku wa 17 Ugushyingo 2020.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’inota 1, ni nyuma y’uko rwatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0, runganya Cape Verde 0-0. Cameroun ya mbere ifite 7, Mozambique 4 mu gihe Cape Verde ifite 3.

11 babanjemo ku mpande zombie

Cape Verde: Vozinha Dias (GK) (AEL Limassol, Greece 🇬🇷), Stopira Santos Tavares (Fehérvár Football Club, Hongrie 🇭🇺), Steven Fortes (RC Lens, France 🇫🇷), Carlos Ponck (İstanbul Başakşehir, Turkey 🇹🇷 ), Jeffrey Fortes (Sparta Rotterdam, Netherlands 🇳🇱), Nuno Borges (C.D. Nacional, Portugal 🇵🇹), Jamiro Monteiro (Philadelphia Union, USA 🇺🇸), Ryan Mendes (C) (Al-Nasr, U.A.E 🇦🇪), Lisandro Semedo ( Fortuna Sittard, Netherlands 🇳🇱), Ricardo Gomes ( Büyükşehir Belediye Erzurumspor, Turkey 🇹🇷) na Djaniny Tavares( Trabzonspor, Turkey 🇹🇷)

Amavubi: Kwizera Oilivier, Omberenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry, Mukunzi Yannick, Ally Niyonzima, Bizimana Djihad, Haruna Niyonzima, Jacques Tuyisenge na Kagere Meddie

Amavubi yaguye miswi na Cape Verde
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top