Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Mpayimana Philipe yatangaje ko yifuza ko ikipe y’igihugu Amavubi akwiye guhindurirwa izina akareka kwitwa Amavubi akaba yakwitwa nk’Intare, Inzovu cyangwa Ingwe.
Yabigarutseho ku Cyumweru tariki 23 Kamena 2024, ubwo yari yakomeje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Kayonza i Nyamirama.
Mpayimana Philipe, yagarutse ku bireberabana ba Siporo aho kugira ngo u Rwanda rugire abakinnyi bakomeye bisaba ko bihera hasi bityo ko ingengo y’imari ya Siporo yahera ku Murenge
Ati” niba utaragize umwana ukinira mu Kagari? Mbappé cyangwa Ronaldo ryari? Ubwo rero ni yo mpamvu dusaba ko imikino ihabwa ingengo y’imari ku rwego rw’Umurenge.”
Uyu mukandida ku mwanya wa Perezida, yanakomeje avuga ko yasaba ko n’izina ry’Ikipe y’Igihugu Amavubi ryahindurwa kuko ridayeye ubwaba.
Ati” Njye nanasaba ko n’izina ry’Amavubi turihindura, kuko Amavubi banza atanaruma neza. Tugashaka izina rizatuma n’igihugu cy’u Rwanda kigira ikipe ifite uburemera nk’Intare, nk’inzovu, n’Ingwe, ibintu nk’ibyo.”
Ibitekerezo