Siporo

Amavubi akomeje imyitozo no mu mvura yitegura CHAN, irushanwa azakira ryakomwe mu nkokora

Amavubi akomeje imyitozo no mu mvura yitegura CHAN, irushanwa azakira ryakomwe mu nkokora

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru, ikomeje imyitozo yitegura igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ’CHAN’, ni mu gihe irushanwa rito(Mini Tournament) yagombaga kwakira ryakomwe mu nkokora.

Iyi kipe iyobowe n’umutoza Mashami Vincent barimo gukorera imyitozo kuri Stade Amahoro i Remera, bakaba bayikora mu gitondo na ni njoro amatara yaka.

Aba basore b’Amavubi, imyitozo iheruka baraye bayikoze imvura igwa, ni mu rwego rwo kwimenyereza igihe imvura yagwa bari mu mukino muri CHAN ko bakomeza bagakina kuko utahagarara ngo bajye kugama.

Mu rwego rwo kwitegura iri rushanwa kandi, Amavubi yari yateguye Mini Tournament izitabirwa na Congo Brazaville ndetse na Namibia kuva ku wa 7-11 Mutarama 2021.

Iri rushanwa ryaje gukomwa mu nkokora na Namibia yatangaje ko itakiryitabiriye bitewe n’ikibazo cy’icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwiyongera muri Namibia bituma n’ibikorwa bya siporo byose birimo no kwitegura irushahw rya CHAN bihagarara.

Bivuze ko u Rwanda na Congo Brazaville ari zo zikana iri rushanwa mbere y’uko zerekeza muri Cameroun gukina irushanwa rizaba kuva 16 Mutarama kugeza 7 Gashyantare 2021.

U Rwanda ruri mu itsinda C na Togo, Uganda na Maroc. Umukino wa mbere ruzawukina tariki ya 18 Mutarama 2021 na Uganda.

Amavubi akomeje imyitozo yitegura CHAN
No mu mvura abasore bakomeje imyitozo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top