Siporo

Amavubi ashobora kwakirira Mozambique hanze y’u Rwanda

Amavubi ashobora kwakirira Mozambique hanze y’u Rwanda

CAF yamenyesheje FERWAFA ko ikibuga cya Huye yatanze kitaremezwa kuba cyakwakira imikino y’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika ko mu gihe cyakwemezwa bazayimenyesha.

Mu kwezi gushize nibwo CAF yari yamenyesheje u Rwanda kimwe n’andi mashyirahamwe kumenyesha aho azakirira imikino y’umunsi wa 5 wo gushaka ikite y’igikombe cy’Afurika bitarenze tariki ya 25 Mata 2023.

U Rwanda rwaje kwandikira CAF ruyimenyesha ko umukino wa Mozambique w’Umunsi wa Gatanu wo mu Itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 ruzawakirira kuri Stade Huye.

Kuri gahunda CAF yari yasohoye yagaragazaga ko u Rwanda ruzakirira kuri Stade ya Huye, nyamara ni mu gihe raporo y’abaje gusurua iki kibuga itarajya hanze ngo igaragaze niba iki kibuga cyujuje ibisabwa.

Akanama ka CAF gashinzwe ibibuga kakaba kamaze kwandikira FERWAFA kayimenyesha ko ikibuga cyatanzwe cy’itujuje ibisabwa bityo ko kitaremezwa, mu gihe kizemezwa CAF ikazamenyesha FERWAFA.

Umukino uheruka guhuza u Rwanda na Benin nabwo ntiwakiniwe kuri Stade Huye kubera ko iki kibuga hari ibyo kitujuje nk’amahoteli, byatumye u Rwanda ruhabwa uburenganzira budasanzwe bwo kwakirira ku kibuga cya Kigali Pele Stadium.

Huye ntiremezwa na CAF
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top