Siporo

Amavubi asubiriye Centrafrique iyinyagirira kuri Stade Amahoro

Amavubi asubiriye Centrafrique iyinyagirira kuri Stade Amahoro

Umukino wa kabiri wa gicuti wahuzaga Amavubi na Centrafrique warangiye ku ntsinzi y’u Rwanda y’ibitego 5-0, Mugunga Yves atsinda igitego cye cya mbere mu ikipe y’igihugu.

Nyuma yo gutsinda Centrafrique 2-0 mu mukino wa gicuti ubanza wabaye tariki ya 4 Kamena 2021, uyu munsi Amavubi yongeye gukina n’iki gihugu undi mukino wa gicuti nawo wabereye kuri Stade Amahoro.

Mu bakinnyi babanje mu kibuga mu mukino wabanje, nta n’umwe umutoza Mashami Vincent yabanjemo aho yahaye amahirwe abandi ngo nabo arebe uko bahagaze.

Nirisarike Salmon, Rukundo Denis, Mugunga Yves na Iradukunda Jean Bertrand bari binjiye mu kibuga basimbura ku mukino wabanje, umutoza yari yabazanye muri 11.

Ku munota wa 2 w’umukino, umunyezamu wa Centrafrique, Elvis yakoze ikosa atanga umupira nabi awihera Muhadjiri wari uhagaze inyuma y’urubuga rw’amahina, uyu musore nta kosa yigeze akora yahise ashyira umupira mu rushundura.

Iminota 6 yakurikiyeho yihariwe n’ikipe ya Centrafrique yahererekanyaga neza ariko nta mahirwe afatika yigeze abona kuko ubwugarizi bw’u Rwanda butigeze bubaha amahirwe yo gutera mu izamu rya Emery Mvuyekure.

Ku munota wa 13 Bertrand yacomekewe umupira mwiza yisanga hagati y’abakinnyi babiri ba Centrafrique mu rubuga rw’amahina ariko ateye mu izamu unyura hejuru yaryo.

Ku munota wa 17 Emery Mvuyekure yatabaye izamu rye nyuma y’umupira mwiza wari ucomekewe Mvondoze Georgino ariko arawumutanga, bagonganye maze Emery Mvuyekure amara iminota 2 hasi hamuvura.

Ku munota wa 25, Ruboneka Bosco yagerageje ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu Elvis awushyira muri koruneri yatewe Savio ariko ntiyagira ikivamo.

Ku munota wa 28, Mugunga Yves yinjiranye ubwugarizi bwa Centrafrique ariko ahaye Muhadjiri ateye mu izamu unyura hejuru yaryo.

Ku munota wa 38, nyuma y’uko Nirisarike atakaje umupira, Dertin yawufashe ariko ateye mu izamu, Emery Mvuyekure arawufata.

Ku munota wa 41 yambuye umupira myugariro wa Centrafrique ariko ashyize mu izamu, Elvis awukuramo. Muri iyi minota Amavubi yarimo arusha cyane Centrafrique.

Mu minota y’inyongera, Muhadjiri yahaye n’umutwe umupira Mugunga Yves wahise atsindira Amavubi igitego cya kabiri. Amakipe yagiye kuruhuka ari 2-0.

Mashami Vincent yatangiye igice cya kabiri akora impinduka Nirisarike Salomon, Manzi Thierry, Ruboneka Bosco na Mugunga Yves bavuyemo hinjiramo Emery Bayisenge, Ange Mutsinzi Jimmy, Twizeyimana Martin Fabrice na Meddie Kagere.

Ku munota wa 50, Emery Bayisenge yatakaje umupira wafashwe na Geopandia ateye mu izamu Emery arawufata.

Amavubi yakomeje kurusha Centrafrique yaje kubona igitego cya 3 ku munota wa 68 gitsinzwe na Martin Fabrice ku mupira yari ahawe Iradukunda Jean Bertrand.

Ku munota wa 74, Blaise yasimbuye Muhadjiri Hakizimana ni mu gihe ku munota wa 79, Ngwabije Clovis yasimbuye Ishimwe Christian.

Ku munota wa 81, Amavubi yatsinze igitego cya 4 gitsinzwe na Nshuti Dominique Savio, ni ku mupira yahinduye imbere y’izamu ukindunda imbere y’umunyezamu ugahita umurenga uboneza mu izamu.

Ku munota wa 86, Martin Fabrice yatsinze igitego cya 5 ku mupira yari ahawe Meddie Kagere. Umukino warangiye ari 5-0.

11 impande zombi zitabaje

Amavubi: Emery Mvuyekure, Nirisarike Salomon, Manzi Thierry, Rukundo Denis, Ishimwe Christian, Ruboneka Bosco, Nsabimana Eric Zidane, Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Dominique Savio, Mugunga Yves na Iradukunda Jean Bertrand

Centrafrique: Samolah Elvis(GK), Yambere Cedric, Ndobe Sadoc, Mvondoze Georgino, Toropite Trezor, Ngam-Ngam Saint, Setting Ahores, Kondogbia Geoffrey (C), Zahibo Wilfried, Yangao Flory na Yawanendji Theodore

Amavubi yatsinze Centrafrique 5-0
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top