Amavubi ategerejwemo amasura mashya arateganya imikino ya gicuti ibiri
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi irateganya gukina imikino 2 ya gicuti mu kwezi gutaha kwa Werurwe 2024.
Ni mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza imikino y’amatsinda y’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 ndetse n’ijonjora ry’Igikombe cy’Afurika.
U Rwanda rukaba rumaze igihe rushaka imikino ya gicuti ariko itinda kwemezwa kuko iyo umutoza Frank Spittler yifuzaga FERWAFA itayikozwaga.
Bivugwa ko umutoza w’ikipe y’igihugu yifuzaga gukina imikino ya gicuti na Bahrain na Qatar iheruka gutwara Igikombe cya Aziya ariko ntiyabyemererwa.
Amakuru avuga ko u Rwanda rwamaze kubona umukino wa gicuti wa Madagascar ugomba kubera muri iki gihugu mu Mujyi Antananarivo tariki ya 18 Werurwe 2024.
Ubu icyiciro gikurikiyeho ni icyo gushaka ikipe y’igihugu izakina umukino wa gicuti n’u Rwanda nyuma y’umukino wa Madagascar ukabera mu Rwanda. Haravugwa ibihugu nka Botswana ndetse na Sierra Leone. Bivugwa ko hari hifujwe Guinea Conakry ariko bikaba byaranze.
Nta gihindutse iyi mikino ya gicuti ishobora kuzagaragaramo abakinnyi bashya bazaba bahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu.
Aba bakinnyi abenshi ni abavukiye hanze y’u Rwanda ariko bakaba bafite inkomoko mu Rwanda baganirijwe bemera gukinira u Rwanda, hari abazaba baje ngo umutoza arebe ko bari ku rwego rwiza ku buryo yazabifashisha mu mikino itaha, ni mu gihe hari n’abashobora kuza basanzwe bakina ku rwego rwiza, mu gihe bakwemera u Rwanda ruzaba ruhiriwe.
Ibitekerezo
Kwizera peter claver
Ku wa 3-03-2024Okay nibyiza cyane kuba amavubi azipima,but why not adashaka amakipe atyaye byari kuzaba byiza iyo azakina na guinea konakry.na madagascar.
Kwizera peter claver
Ku wa 3-03-2024Okay nibyiza cyane kuba amavubi azipima,but why not adashaka amakipe atyaye byari kuzaba byiza iyo azakina na guinea konakry.na madagascar.
Ndayizeye Emmanuel
Ku wa 28-02-2024Twebwe nkabafana turizako imikino yagishuti yatangira kare kugirango arebe ikipe kugirango bizamworohere gukurano 11 beza