Siporo

Amavubi muri Arena ku mukino wa APR na Police (AMAFOTO)

Amavubi muri Arena ku mukino wa APR na Police (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu Amavubi yakurikiranye umukino wa 1/2 cya Zone V wahuje APR VC na Police VC.

Iyi kipe y’igihugu iri mu mwiherero wo kwitegura umukino wa kabiri w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 izakiramo Afurika y’Epfo ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha tariki 21 Ugushyingo 2023 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Umukino wa mbere Amavubi akaba yari yanganyije na Zimbabwe ubusa ku busa mu mukino wabaye ku wa Gatatu w’iki cyumweru.

Amavubi arimo gukorera umwiherero muri Saint Famille Hotel, uyu munsi wabanjirijwe n’urugendo rworoheje rubafasha kuruhuka no kubanura imitsi.

Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatandatu bakaba bahise bajya muri Kigali Arena kwirebera irushanwa rya Volleyball "Zone V VOLLEYBALL CLUB CHAMPIONSHIP" rimaze iminsi ribera mu Rwanda.

Iri rushanwa ryatangiye ku wa Mbere w’iki cyumweru, rigeze muri 1/2, Amavubi akaba arimo akurikirana umukino wa APR VC na Police VC zombi zo mu Rwanda.

APR VC
Police VC
Mitima Isaac (uri kuri telefoni), Kevin imbere ye
Byiringiro Lague (ibumoso) , Mugisha Bonheur (iburyo), Ruboneka Bosco uri inyuma yabo
Yves Hendrickx (ibumoso), Maxime Wenssens (hagati) na Hakim Sahabo (iburyo)
Niyomugabo Claude (ibumoso), Omborenga Fitina (hagati) na Sibomana Patrick Papy (iburyo)
Ntwari Fiacre (urimo gukoresha telefoni) na Niyonzima Olivier Seif
Mutsinzi Ange Jimmy (ibumoso) na Nshuti Innocent (iburyo)
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top