Siporo

Amavubi ni yo angaruye, ni ikibazo cy’igihe gusa - Sugira Ernest

Amavubi ni yo angaruye, ni ikibazo cy’igihe gusa - Sugira Ernest

Nyuma yo gusinyira Kiyovu Sports, rutahizamu Sugira Ernest yavuze ko agomba gukora cyane akagaruka mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Uyu mukinnyi ufatwa nka rutahizamu w’abanyarwanda kubera ibitego bikenewe yagiye atsindira ikipe y’igihugu, yari amaze igihe adakina kuva atandukanye na Al Wahda yo muri Syria.

Yaraye yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Kiyovu Sports izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024-25.

Sugira Ernest akaba yavuze ko kugaruka mu kibuga bivuze ko no mu ikipe y’igihugu yagarutsemo ari ikibazo cy’igihe gusa.

Ati "Ni nacyo kingaruye ubundi muri rusange, ni icyo ngicyo, ni ikibazo cy’igihe gusa kuko ikipe y’igihugu ni iya bose umuryango uhora ufunguye kandi ntabwo naciriweho iteka kugarukamo, ni ikipe y’Abanyarwanda, ni igihe gusa kibura."

Sugira Ernest akaba yari amaze igihe adahamagarwa mu ikipe y’igihugu, kuva yajya gukina muri Syria nubwo atatinzeyo ntabwo yongeye guhamagarwa.

Sugira Ernest intego ni ukugaruka mu ikipe y'igihugu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Chrison
    Ku wa 10-08-2024

    Welcome well we will miss your goal

IZASOMWE CYANE

To Top