Amavubi tuyareke agende? Abanyarwanda mu bwigunge bw’intsinzi, bifashe mapfubyi ni inde wo kubahoza?
Harya ngo amarira y’umugabo atemba agwa mu nda? Ubanza amaze imyaka 3 atemberamo yaruzuye akaba yaratangiye no gushoka ku matama, ka kuzuye umutima gasesekara ku munwa. Imyaka 3 y’agahinda abanyarwanda bari mu mibabaro, abagabo bifashe mapfubyi n’aho abagore amabere akikora batonsa kubera umusaruro w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’, nta wuzi aho igana kuko n’abakinnyi ubwabo batangiye kurambirwa ku buryo mu minsi iri imbere hari n’abatazongera kwitabira ubutumire bwayo.
Zitukwamo nkuru! Ni imvugo y’abanyarwanda sinjye uyihimbye. Iyo abasirikare bagiye ku rugamba baba bafite umugaba wabo, ugomba kubaha amategeko uko urugamba ruri rubegende, iyo bigenze neza arashimirwa, byagenda nabi akabibazwa, mu Mavubi siko bimeze kuko nyuma y’intsinzwi z’umusubirizo, uwakabaye abazwa umusaruro mubi w’Amavubi ari we mutoza, Mashami Vincent yavuze ko mu masezerano nta ngingo yo kwegura irimo, ubanza abamuhaye akazi ibyo bamutumye babona abyitwaramo neza.
Muri iyi nkuru iraza kugaruka ku musaruro w’ikipe y’igihugu Amavubi mu myaka itatu itambutse ifitwe n’umutoza Mashami Vincent kugeza uyu munsi aho bamwe batagikeneye no kumva izina ‘Amavubi’ bitewe n’umusaruro wa hafi ya ntawo.
Amavubi ararambiranye, n’abakinnyi ubwabo barayarambiwe….
Nta wakihandagaza ngo avuge ko ashimishijwe n’umusaruro w’Amavubi. Asigaye ajya gukina benshi bibaza ibitego ari butsindwe, kuko inkuru yaba ko yatsinze kuruta gutsindwa. Abanyarwanda bakunda instinzi n’ikipe yabo, kuko umunsi haboneka itike ya ¼ cya CHAN 2020 yareye muri Cameroun ibyishimo byatumye u Rwanda rwari mu bihe bidasanzwe kubera COVID-19, abanyarwanda basohoka mu ngo bidasabye inama y’abaminisitiri.
Uku gutsindwa umusubirizo ku ikipe nkuru bisa n’ibimaze kurambirana cyane ndetse benshi babifashe nka misa ya mbere, aho bigeze bigaragara ko uretse no kuba abakinnyi ubwabo basa n’abayirambiwe, n’amakipe atagihangayikishijwe no kuba yatangamo abakinnyi.
Mu bakinnyi bari bahamagawe guhangana na Mali na Kenya mu mikino yo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, harimo 5 ba APR FC, 2 basanzwe ari abasimbura muri iyi kipe nibo bitabiriye ubutumire abandi batatu(Djabel, Ruboneka na Bacca) ikipe yabo ivuga ko bafite ikibazo cy’uburwayi batari bwitabire, ariko byaje gutungura benshi ubwo aba bakinnyi ku munsi w’ejo hashize, umunsi u Rwanda rwakinnyeho na Mali n’abo bari mu kibuga ikipe yabo ikina na Gasogi United umukino wa gicuti, ibintu bitakiriwe neza.
Kuri iyi nshuro kandi hari abakinnyi bari basanzwe bahamagarwa barimo nka Rwatubyaye Abdul na Meddie Kagere bataje, ariko amakuru avuga ko aba bakinnyi ari bo bisabiye umutoza kudahamagarwa n’ubwo Mashmi yavuze ko kuri Kagere Meddie bamuretse ngo abanze yitekerezeho abone n’umwanya mu ikipe ye.
Si ibi gusa kuko bitewe n’uburyo Amavubi amaze igihe yitwara, niyo uganiriye n’abakinnyi wumva benshi batishimye, yaba mu kibuga ndetse no hanze yacyo, bigakubitiraho n’ibyo baba bavugwa mu itangazamakuru, birashoboka cyane ko mu minsi iri imbere hari abakinnyi benshi bazajya bahamagarwa bagihimba impamvu zo kutitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu.
Mashami afite umusaruro nkene utakabye wihanganirwa
Kuva muri Nzeri 2018 yafata inkoni yo kuyobora ikipe y’igihugu nk’umutoza mukuru, mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019 na 2021 yakinnye imikino igera kuri 11 aho yatsinzemo umwe gusa.
Mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019 u Rwanda rwasoje ku mwanya wa nyuma n’amanota 2 mu itsinda H, ni nyuma yo gutsindirwa na Cote d’Ivoire i Kigali no muri Cote d’Ivoire, yatsindiwe na Guinea muri Guinea banganyiriza i Kigali, rutsindirwa na Centrafrique iwayo (Mashami yari atarafata Amavubi) banganyiriza i Kigali.
Mu mikino 6 yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021 Mashami Vincent yasoje ku mwanya wa 3 n’amanota 6, ni nyuma yo gutsindira Mozambique i Kigali, yari yamutsinze mu mukino ubanza, anganya na Cape Verde mu mikino yombi, atsindirwa na Cameroun muri Cameroun banganyiriza i Kigali.
Bivuze ko mu mikino 11 yatsinzemo umukino 1, anganya 5 atsindwa 5.
Mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 yatangiye atsinda Seychelles mu ijonjora ry’ibanze ibitego 3 muri Seychelles, n’ibitego 7-0 mu Rwanda byatumye ajya mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi, yisanga mu itsinda rimwe na Mali, Kenya na Uganda.
Hamaze gukinwa imikino 5, yanganyijemo umukino 1 gusa wa Kenya i Kigali, ni mu gihe Uganda na Mali zamutsinze umukino ubanza n’uwo kwishyura, azasoza imikino y’iri tsinda tariki ya 15 Ugushyingo bakina na Kenya. Kugeza ubu ni urwa nyuma n’inota 1.
Bivuze ko mu mikino 18 yose mpuzamahanga yatoje ikipe nkuru yatsinzemo imikino 3 anganya imikino 6 atsindwa 9.
Yabashije gusezerera Ethiopia ahesha u Rwanda itike y’igikombe cy’Afurika cy’Abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020), yayitsindiye iwayo 1-0, banganyiriza i Kigali 1-1.
Yisanze mu itsinda rimwe na Uganda, Togo na Maroc muri iki gikombe, yabashije kugera muri ¼ nyuma yo gutsinda Togo 3-2 akanganya 0-0 na Maroc n’u Rwanda. ¼ yatsinzwe na Guinea 1-0.
Mu marushanwa yose (nta mikino ya gicuti yashyizwemo) Mashami amaze gutoza u Rwanda imikino 24, yatsinzemo imikino 6 anganya imikino 8 atsindwa imikino 10.
Uhagarikiwe n’ingwe?
Ubwo abanyarwanda birirwa barira batakamba ngo ikipe y’igihugu ibone intsinzi, ababifite mu nshingano si ko babibona, bo babona ko uyu mutoza ashoboye ndetse akwiye gukomeza kugirirwa icyizere ndetse nta n’izindi mpinduka zaba.
Ubwo yari asoje amasezerano y’umwaka mu Gushyingo 2019, aho yari yasabwe kurenga ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, yarabikoze asezereye Seychelles, yari yasabwe kandi kubona itike ya CHAN 2020, nayo yarayibonye, yari yasabwe no kubona byibuze amanota 4 mu mikino ibiri yo mu matsinda mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, ibi byo byaramunaniye kuko yatsinzwe na Mozambique ndetse na Cameroun. Yahise ahabwa amasezerano y’amezi 3.
Amakuru avuga ko ubwo yari asoje amasezerano y’amezi 3, FERWAFA yagaragaje ko akwiye gusimburwa ariko MINISPORTS ari nayo imuhemba itegeka ko yongererwa amasezerano, yaje guhambwa amasezerano yarangiye nyuma ya CHAN 2020, hari muri Gashyantare 2021, nabwo FERWAFA ntiyumvikanye na MINISPORTS ku kuba yakongererwa amasezerano ariko birangira FERWAFA iganjwe yongerwa undi mwaka uzasozwa muri Gashyantare 2022.
Nta gahunda yo kwegura kereka yirukanywe cyangwa agasoza amasezerano ye
Nyuma yo gutsindirwa na Uganda i Kigali mu kwezi gushize, yabajijwe n’itangazamakuru niba nta gahunda afite yo gusezera, yasubije muri aya magambo “Ngira ngo ni ikibazo cyiza, ni ikibazo cyiza, ni impungenge, ngira ngo ntabwo bimeze neza, ni byo, ariko ku ruhare rwanjye, ku giti cyanjye, nta kintu na kimwe nishinja kuko abakinnyi dufite ni bo duhamagara, abakinnyi dufite ni bo dukoresha, ntabwo nakubwira ko hari umukinnyi wihariye twasize hanze [...] Icyo nakubwira kindi ntabwo mfite ubwoba na butoya bwo kuba wenda nava mu kazi, ariko kwegura byo sinzi impamvu nakwegura kuko ntabwo bibiri mu masezerano yanjye.”
Uyu mutoza kandi yaraye abwiye itangazamakuru ko na we kumara iyi mikino adatsinda biba bitamworoheye cyane ko hari igihe agera akabura ibitotsi ariko ngo azakomeza ahatane.
Nidukoma urusyo dukome n’ingasire
Kugeza uyu munsi Mashami Vincent ni we wikorejwe umutwaro wose w’ikipe y’igihugu Amavubi, nibyo ku ruhande rumwe birumvikana kuko ni we mutoza, ariko na none FERWAFA ikwiye gushyira imbaraga mu iterambere ry’umupira w’amaguru rishingiye ku bana, hajyeho shampiyona yabo, bakina amarushanwa menshi batumirwamo nk’ibindi bihugu uko babigenza.
Ikindi hakwiye kwihutishwa gushaka umuyobozi ushinzwe tekinike (technical director) kuko ni we pfundo rya byose yaba iterambere ry’umupira no gusesengura ubushobozi bw’umutoza no kumushaka.
Ibitekerezo
Nzabandora phocas
Ku wa 12-11-2021Rwose amavubi akeneye impinduka duhereye kumutoza,ntabushobozi afite bwo gutoza ikipe yigihugu,nibashake umutoza ushoboye