Siporo

Amavubi y’abakinnyi 10 yaguye miswi na Benin (AMAFOTO)

Amavubi y’abakinnyi 10 yaguye miswi na Benin (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yasoje ari abakinnyi 10 nyuma y’uko Sahabo yahawe ikarita itukura, yanganyije na Benin 1-1 mu mukino utari woroshye.

Wari umukino w’umunsi wa 3 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire.

Benin yari yakiriye Amavubi kuri Stade del’Amitié, u Rwanda rukaba nta mahirwe yahabwaga.

Rwagiye gukina uyu mukino nyuma y’uko ejo Benin yayakuye mu kibuga adasoje imyitozo.

Ku munota wa 5 w’umukino Meddie Kagere yahushije amahirwe y’igitego cyabazawe.

Amavubi yakomeje gukina ashakisha igitego aza kukibona ku munota wa 11 gitsinzwe na Mugisha Gilbert.

Ni ku mupira mwiza Hakim Sahabo yacomucomekeye nta kindi yakoze yahise atsinda igitego.

Benin yashize igitutu ku Rwanda, irema uburyo bwinshi ndetse inatera mu izamu ariko umunyezamu Ntwari Fiacre yitwara neza. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

Iminota ya mbere y’igice cya kabiri, Benin yarushaga ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

Ku munota wa 51, Ishimwe Christian yasimbuye Imanishimwe Emmanuel wagize ikibazo cy’imvune.

Ku munota wa 57, Ishimwe Christian yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu awukuramo.

Ku munota wa 58 Muhire Kevin yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Meddie Kagere ananirwa kuwushyira mu izamu.

Ku munota wa 60, Sahabo Hakim w’u Rwanda yabonye ikarita y’umutuku. Yakururanye ahabwa umuhondo usanga undi yabonye umukino ugitangira kubera ko yari yambaye kora idasa n’imyenda (Jersey).

Ku munota wa 66 umutoza yakoze impinduka 3, Muhire Kevin, Bizimana Djihad na Meddie Kagere bavuyemo hajyamo Rwatubyaye Abdul, Ally Niyonzima na Mugenzi Bienvenue ni na ko Mugisha Gilbert yaje guha umwanya Mugisha Bonheur.

Kubera guhuzagurika yaje k’ubwugarizi bw’u Rwanda, Amavubi yaje gutsindwa igitego na Steve Moune ku munota wa 82.

Benin yakomeje gushyira igitutu ku Rwanda ishaka igitego cy’intsinzi ariko Fiacre aba ibamba. Umukino warangiye ari 1-1.

Amavubi azagaruka mu kibuga tariki ya 27 Werurwe n’ubundi akina na Benin mu mukino w’umunsi wa 4 w’itsinda L.

11 Carlos Alós Ferrer yabanje mu kibuga

Ntwali Fiacre Omborenga Fitina, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Bizimana Djihad, Muhire Kevin na Hakim Sahabo, Mugisha Gilbert, Rafael York na Meddie Kagere

Ba kapiteni n'abasifuzi mbere y'umukino
Kagere Meddie yagerageje ariko biranga
Mugisha Gilbert ni we watsindiye Amavubi
Bishimira igitego cya Mugisha Gilbert
Amavubi yaguye miswi na Benin
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top