Siporo

Amavubi y’abakinnyi 10 yatangiye CECAFA atsinda Somalia (AMAFOTO)

Amavubi y’abakinnyi 10 yatangiye CECAFA atsinda Somalia (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18, yatangiye CECAFA itsinda Somalia 1-0 mu irushanwa ririmo kubera muri Kenya.

Guhera kuri uyu wa Gatandatu muri Kenya harimo kubera CECAFA y’ibihugu ariko ku makipe y’abatarengeje imyaka 18.

Umukino wabimburiye indi ni uwo mu itsinda A u Rwanda rwakinnye na Somalia, iri tsinda ririmo gukinira Kisumu.

Ikipe y’u Rwanda wabonaga iminota ya mbere ikina neza ariko ikagorwa no kubyaza umusaruro amahirwe babonye atari menshi, gusa Somalia wabonaga ko iri hejuru y’u Rwanda ari nayo yageraga imbere y’izamu cyane ariko na yo ntiyabasha gutsinda.

Ibintu byaje kuba bibi ku munota wa 40 ubwo umunyezamu w’u Rwanda, Byiringiro Eric yahabwaga ikarita y’umutuku kubera gufatira umupira inyuma y’urubuga rw’amahina kandi abarwa nka myugariro wa nyuma.

Umutoza Kayiranga Jean Baptiste byabaye ngombwa ko akuramo Tinyimana Elisa azanamo umunyezamu Ruhamyankiko. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Amavubi yagarukanye imbaraga mu gice cya kabiri aho ku munota wa 47 yahise abona igitego cyatsinzwe na Sibomana Sultan Bobo ku mupira mwiza yari ahawe na Ndayishimiye Barthazard.

Aba basore b’u Rwanda bagiye babona n’andi mahirwe ariko ntibabasha kuyabyaza umusaruro. Somalia yakoze ibishoboka byose ngo yishyure iki gitego ariko biranga. Umukino warangiye ari 1-0.

Hagiye guhita hakurikiraho undi mukino wo muri itsinda wo Kenya ikinamo na Sudani. Itsinda B rizakina ejo rikaba rizakinira Kakamega.

11 Amavubi yabanje mu kibuga
Ba kapiteni n'abasifuzi mbere y'umukino
Barthazard watanze umupira wavuyemo igitego
Sultan Bobo watsindiye Amavubi ahanganye n'umukinnyi wa Somalia
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • BOBO
    Ku wa 26-11-2023

    Aba Nana bacu nibakomereze aho tubari inyuma kdi bibuke Kwinana u Rwanda.Murakoze

IZASOMWE CYANE

To Top