Siporo

Amavubi yaguye miswi na Ethiopia

Amavubi yaguye miswi na Ethiopia

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, yanganyije ubusa ku busa na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2023 izabera muri Algeria.

Uyu mukino wabereye kuri Uwanja wa Mkapa aho Ehiopia yakiriye u Rwanda, igice cya mbere Amavubi y’u Rwanda yarushijwe cyane ndetse ntabwo yigeze agera imbere y’izamu rya Ethiopia inshuro nyinshi uretse nk’umupira wo ku munota wa 34 Serumogo yahinduye mu rubuga rw’amahina ariko Bertrand akananirwa kuwufunga.

Ethiopia yahererekanyaga neza cyane, yagerageje inshuro nyinshi kwinjira mu rubuga rw’amahina rw’u Rwanda ndetse ibigeraho ariko bagorwa cyane no kuba batsinda igitego mu izamu ryari ririnzwe na Ntwari Fiacre.

Abakinnyi ba Ethiopia bakaba bahaye akazi gakomeye cyane ubwugarizi bw’u Rwanda ariko ku bwumvikane n’umunyezamu wa bo Fiacre, byagoye Ethiopia kuba yabona igitego.

Muri iki gice, abasore bakinaga hagati mu kibuga h’u Rwanda cyane cyane Ruboneka Bosco baranzwe no gutakaza imipira myinshi kandi mu buryo butari ngombwa. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 0-0.

Amavubi yatangiye igice cya kabiri akora impinduka, Ruboneka Bosco avamo aha umwanya Nishimwe Blaise.

Amavubi yatangiye gukina bahererekanya neza ubona barimo kubonana ndetse batangira no gusatira cyane, byaje kuba byiza ubwo umutoza yazaga gushyiramo Jacques Tuyisenge na Muhozi Fred hakavamo Bertrand na Ramadhan ni nabwo yaje kubona amahirwe ariko Jacques Tuyisenge umupira awuteye akubita umutambiko w’izamu.

Yaje no gukora izindi mpinduka, Zidane asimbura Mugisha Bonheur ni mu gihe Haruna Niyonzima yahaye umwanya Nshuti Dominique Savio.

Amakipe yongerageje gutsinda igitego ariko biranga umukino urangira ari 0-0. Kugira ngo Amavubi abone itike ya CHAN, birasaba ko azatsindira Ethiopia mu Rwanda tariki ya 3 Nzeri 2022.

11 Amavubi yabanjemo
Umukino warangiye ari ubusa ku busa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top