Siporo

Amavubi yaguye miswi na Kenya (AMAFOTO)

Amavubi yaguye miswi na Kenya (AMAFOTO)

Amavubi y’u Rwanda yanganyije na Kenya 1-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022.

Umutoza Mashami Vincent yari yakoze impinduka muri 11 babanjemo ku mukino wa Mali, Kagere, Ngwabije na Muhadjiri bari babanje hanze maze Haruna, Kevin na Lague babanzamo.

Umukino watangiye ubona amakipe yombi ashaka igitego.

Ku munota wa 5 w’umukino kapiteni wa Kenya, Ogada Michael Olunga yateye mu izamu maze Emery Mvuyekure arawufata.

Ku munota wa 8 Amavubi yazamutse neza ashaka igitego Haruna atera mu izamu ukurwamo na ba myugariro ba Kenya usanga Djihad wateye mu izamu ukanyura hanze gato yaryo.

Kenya yaje kubona igitego ku munota wa 9 gitsinzwe na Ogada Michael Olunga, ni nyuma y’umupira Emery Mvuyekure yashatse gufata ngo awukomeze ukamucika na ba myugariro bikabananira kuwukuraho.

Ku munota wa 15 Kenya iba yabonye igitego ariko Nirisarike Salomon awukoraho ujya muri Koruneri.

Amavubi yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 20, ni nyuma ya koroneri Lague yahereje Haruna Niyonzima ahindura imbere y’izamu Jacques ashyiraho umutwe maze Rwatubyaye awuboneza mu izamu.

Ku munota wa 27 Mashami yakoze impinduka zitateguwe, Lague yavuye mu kibuga nyuma yo gukubitwa inkokora mu maso na myugariro wa Kenya, yasimbuwe na Meddie Kagere.

Amakipe yombi yagerageje gushaka uburyo abona igitego cy’intsinzi mbere y’uko igice cya mbere kirangira ariko amakipe yombi ajya kuruhuka ari 1-1.

Kenya yatangiye igice cya kabiri irusha u Rwanda byaje kubaha amahirwe abiri akomeye ariko ntibayabyaza umusaruro.

Ni amahirwe yabonywe na Olunga ku munota wa 56 ubwo yacengaga ubwugarizi bw’Amavubi ariko umupira awutera hanze y’izamu, no ku munota wa 61 yahushije andi.

Ku munota wa 60, Martin Farbrice yasimbuye Muhire Kevin.

Ku munota wa 65, Meddie Kagere yatunguye umunyezamu ariko unyura hanze gato yaryo.

Kuva kuri uyu munota nta mahirwe menshi yigeze aboneka ku mpande zombi. Ku munota wa 85 Haruna Niyonzima yahaye umwanya Twizerimana Onesme.

Umukino warangiye ari 1-1. Undi mukino wo muri iri tsinda uzaba ejo, Mali isura Uganda.

Iri tsinda riyobowe na Mali ifite 3, Kenya 2, Uganda n’u Rwanda zifite 1.

Ba kapiteni mbere y'umukino
Lague(14) yavuyemo nyuma yo gukubitwa inkokora mu maso
Jacques Tuyisenge ahanganiye umupira na Asike Eugene Ambuchi
Djihad Bizimana ntako atagize
Ubwugarizi bwa Kenya kazi bahuye nako
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top