Siporo

Amavubi yahawe ikarita ituruka itavuzweho rumwe asezerewe muri CHAN atarenze 1/4

Amavubi yahawe ikarita ituruka itavuzweho rumwe asezerewe muri CHAN atarenze 1/4

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda isezerewe itarenze 1/4 cya CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun, ni nyuma yo gutsindwa na Guinea Conakry 1-0, ni umukino umunyezamu Kwizera Olivier yabonyemo ikarita ituruka itavuzweho rumwe.

Amavubi yageze muri 1/4 cya CHAN 2020 nyuma yo kuzamuka mu itsinda C ari aya kabiri, akaba yari yahuye na Guinea Conakry yazamutse ari iya mbere mu itsinda D.

Muri 11 umutoza Mashami Vincent yari yifashishije nta mpinduka nini zari zabayemo ugereranyije n’ababanjemo ku mukino wa Togo usoza itsinda.

Manzi Thierry wagiriye imvune muri uyu mukino ni we utagaragaye muri 11 aho yasimbuwe na Emery Bayisenge.

Amakipe yombi yatangiye ashaka igitego hakiri kare, mu minota 10 ya mbere Mangwende yahinduye imipira ibiri yakabaye yavuyemo ibitego ariko ba rutahizamu b’u Rwanda ntibayibyaza umusaruro.

Ku munota wa 14 umukinnyi wa Guinea, Mory Kante yahawe ikarita ituruka nyuma y’ikosa yakoreye Jacques Tuyisenge amukandagira mu ivi ry’iburyo aho yahise ava mu kibuga asimburwa na Sugira Ernest.

Ku munota wa 26 Sugira Ernest yagonganye n’umunyezamu wa Guinea Conakry ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Muhadjiri, uyu munyezamu yahise aryama hasi kimwe na Sugira Ernest, umukino wahagaze iminota igera muri 3. Sugira Ernest yahise ahabwa ikarita y’umuhondo.

Ku munota wa 35 Kalisa Rashid yongeye gutonekara asimburwa na Martin Fabrice.

N’ubwo Guinea bari bake mu kibuga wabonaga irimo irusha u Rwanda ariko nta mahirwe menshi yabonye uretse nko ku munota wa 44 ariko umunyezamu Kwizera Olivier abyitwaramo neza.

Amavubi nta mahirwe yigeze abona ahambaye, guhuza no kubaka uburyo bw’igitego byari byanze, baranzwe no gukora amakosa mensi aho igice cya mbere cyarangiye ari 0-0 u Rwanda rwari rufite amakarita atatu y’umuhondo (Seif, Muhadjiri na Sugira).

Sugira Ernest yahushije igitego igice cya kabiri kigitangira ku mupira wahinduwe na Savio, agiye gutera mu izamu umupira ukubita igiti cy’izamu.

Ku munota wa 52 umunyezamu Kwizera Olivier yahawe ikarita ituruka ku ikosa yakoreye rutahizamu wa Guinea itavuzweho rumwe.

Yahise avamo maze umutoza akora impinduka havamo Byiringiro Lague hajyamo umunyezamu Kimenyi Yves wahise unatsindwa kufura ubwo bahanaga iri kosa ryakozwe na Kwizera Olivier, iyi kufura yatewe na Sylla.

Amavubi yagerageje gushaka uburyo yishyura iki gitego, babonye amahirwe ariko abasore barimo Sugira na Savio bakubise umutambiko ntibyabahira. Umukino warangiye ari 1-0, u Rwanda ruhita rusezererwa mu irushanwa.

U Rwanda rwaherukaga kugarukira muri 1/4 muri CHAN 2016 yabereye mu Rwanda.

Muri 1/2 Cameroun izahura na Maroc, Mali na Guinea Conakry. Imikino ya 1/2 iteganyijwe tariki ya 3 Gashyantare 2021.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rw’Amavubi

Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Emery Bayisenge, Mutsinzi Ange Jimmy, Kalisa Rashid, Niyonzima Olivier Seif, Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Dominique Savio, Byiringiro Lague na Jacques Tuyisenge

Jacques Tuyisenge yavuye mu kibuga hakiri kare
Mangwende yagerageje ku ruhande rw'u Rwanda
Emery Bayisenge niwe wahise wambara igitambaro cya kapiteni
Amavubi ntiyahiriwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top