Siporo

Amavubi yahiriwe n’ukwezi kwa Kanama

Amavubi yahiriwe n’ukwezi kwa Kanama

Ikipe y’igihugu Amavubi yazamutseho umwanya umwe ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA ni nyuma yo kunganya na Libya ndetse na Nigeria mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika.

Ni urutonde rwagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri 2024 aho u Rwanda rwisanze ku mwanya w’130 ruvuye ku mwanya w’131 ku Isi no ku mwanya wa 37 muri Afurika.

Uru rutonde rusohotse nyuma y’uko tariki ya 4 Nzeri rwanganyije na Libya 1-1 mu gihe tariki ya 10 Nzeri yanganyije na Nigeria 0-0 mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2025.

Muri Afurika, Maroc ni yo iyoboye iri ku mwanya wa 14 ku Isi, Sénégal iri ku mwanya wa 21, Misiri ku mwanya wa 31, Côte d’Ivoire ku mwanya wa 33 na Tunisia ku mwanya wa 36.

Nta mpinduka zabaye mu myanya 10 ya mbere ku Isi. Argentine, u Bufaransa, Espagne, u Bwongereza, Brésil, u Bubiligi, u Buholandi, Portugal, Colombia n’u Butaliyani.

Amavubi yazamutseho umwanya umwe ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top