Siporo

Amavubi yakuyeho Guma mu Rugo! Ibyishimo by’abanyarwanda bahise buzura imihanda kubera gutsinda Togo(AMAFOTO)

Amavubi yakuyeho Guma mu Rugo! Ibyishimo by’abanyarwanda bahise buzura imihanda kubera gutsinda Togo(AMAFOTO)

Amavubi yakuyeho Guma mu Rugo! Ni yo yari intero y’Abanyarwanda bahise buzura imihanda ya Kigali nyuma y’uko ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ adwinze Togo agahita agera muri ¼ cya CHAN 2020.

Amatsiko yari menshi, umutekano mu mitima y’abanyarwanda benshi wari hafi ya ntaho ejo hashize ku wa Kabiri, bibaza niba koko Amavibi agiye gusezererwa muri CHAN adatsinze umukino n’umwe cyangwa se niba ari butsinde agakomeza muri ¼.

Ku wa Kabiri tariki ya 26 Mutarama 2021 wari umunsi wa nyuma w’itsinda C muri shampiyona y’Afurika y’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, byari bigishoboka ko buri kipe yazamuka, Maroc yari iyoboye itsinda yari ifite amanota 4 iri bwakire Uganda ifite 1, Togo y’amanota 3 yagombaga kwisobanura n’Amavubi yari afite 2.

N’ubwo irushanwa ririmo kubera muri Cameroun, ikoranabuhanga ryarabyoroheje umukino w’u Rwanda na Togo Abanyarwanda bawurikiranaga umunota ku munota, bawumvaga nk’ikiganiro kirimo kubera mu ruganiriro, bawureba nk’aho urimo kubera mu rwa Gasabo mu maso yabo imbona nk’ubone hato ngo ibizavamo batazabibarirwa cyane ko inkuru mbarirano ituba.

Abasore b’u Rwanda binjiye babizi ko ari umukino wo gupfa no gukira, mu minota ya mbere y’umukino baba babonye igitego ariko rutahizamu Jacques Tuyisenge ntibyamukundira.

Byaje kuba bibi ku Mavubi ku munota wa 38 ubwo Richard Nane yatsindiraga Togo igitego cya mbere, Amvubi yaje kwishyura ku munota wa 45 gitsinzwe na Seif kuri kufura yari itewe na Emery Bayisenge.

Bilali Akoro yaje kongera gukora u Rwanda mu ijisho ku munota wa 59 ubwo yatsidiraga Togo igitego cya 2. Byahise bimera nko gukoza urutoki mu Mavubi, kuko kuri uwo munota Jacques yahise yishyura iki gitego n’umutwe ku mupira wari uhinduwe na Omborenga Fitina, hari mbere y’uko Sugira Ernest wahesheje u Rwanda u itike ya CHAN atsinda Ethiopia ashyiramo igitego cya gatatu ku munota 66 cyahise kijyana u Rwanda muri ¼.

Muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, buri muntu wese asabwa kuba yageze mu rugo bitarenze saa 18h, Umujyi wa Kigali wo uri muri Guma mu Rugo.

Uyu mukino wabaye saa Tatu z’ijoro, warangiye hafi saa Tanu z’ijoro, ukirangira tumwe mu duce twa Kigali nk’i Nyamirambo abantu bahise bizura mu muhanda bagenda baririmba intsinzi batitaye kungaruka biri buze kubagiraho, bigaragaza inyota n’urukumbuzi by’intsinzi y’Amavubi bari bategereje.

Humvikanye abantu benshi bagenda baririmba bati “Amavubi akuyeho Guma mu Rugo”, abandi bati “intsinzi bana b’u Rwanda.”.

Polisi y’u Rwanda ikaba yahise ikora ibishoboka byose kugira ngo aba bantu bari bamaze kuzura mu mihanda bavemo kuko bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Muri ¼ u Rwanda rukaba ruzakina n’ikipe izazamuka ari iya mbere mu itsinda D rizasoza imikino yaryo ejo.

Amavubi yageze muri 1/4 atsinze Togo
Benshi bahise buzura mu miganda babyina intsinzi, bungamo ko Amavubi akuyeho Guma mu Rugo
Umukino wapfuye kurangira kubera ibyishimo benshi basohoka uko bari bameze
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • dufitumukiza felcien
    Ku wa 28-01-2021

    uko mbibona kane wacu thierry adahari umwanyawe uriho ibuye kbx cyangwac emery arutwanabigango rugwiro

  • dufitumukiza felcien
    Ku wa 28-01-2021

    uko mbibona kane wacu thierry adahari umwanyawe uriho ibuye kbx cyangwac emery arutwanabigango rugwiro

IZASOMWE CYANE

To Top