Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18, yananiwe kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA irimo kubera muri Kenya, ni nyuma yo gutsidwa na Uganda 1-0.
Uyu munsi ni bwo habaye imikino ya 1/2 aho yabimburiwe n’umukino w’u Rwanda na Uganda wabaye mu gitondo cyo kuri uyu Kabiri.
Uganda yaje gusezerera u Rwanda irutsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Abubakar Mayanja ku munota wa 59.
Nyuma y’uyu mukino hakaba hagiye kuba umukino w’undi wa 1/2 aho Kenya iribukine Tanzania, itsinda ikazasanga Uganda ku mukino wa nyuma.
U Rwanda rukaba ruzahatanira umwanya wa 3 n’ikipe iri butsindwe hagati ya Tanzania na Kenya.
11 Amavubi yabanjemo
11 Uganda yabanjemo
Ntabwo umukino woroheye u Rwanda
Uganda yishimira igitego yatsinze
Ibitekerezo