Siporo

Amavubi yanganyije na Nigeria muri Stade Amahoro mu maso ya Perezida Kagame (AMAFOTO)

Amavubi yanganyije na Nigeria muri Stade Amahoro mu maso ya Perezida Kagame (AMAFOTO)

Iminota 90 yarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi hagati ya Nigeria n’u Rwanda mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025, ni umukino warebwe na Perezida Kagame.

Wari umukino wa mbere ikipe y’igihugu Amavubi yakiniye kuri Stade Amahoro kuva ivuguruye aho isigaye yakira ibihumbi 45 ivuye ku bihumbi 25 yakiraga.

Wari umukino w’umunsi wa kabiri wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025, ni nyuma y’uko mu mukino w’umunsi wa mbere Amavubi yanganyije na Libya, Nigeria igatsinda Benin 3-0.

Ni umukino kandi warebwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Frank Spittler yari yahisemo gukora impinduka imwe muri 11 yabanjemo mu mukino uheruka aho Rubanguka Steve yavuyemo hakajyamo Mugisha Bonheur.

Amavubi yari imbere y’abafana ba yo, yatangiye neza aho ku munota wa 1 Mugisha Gilbert yagerageje ishoti ariko rinyura hanze y’izamu.

Ku munota wa 5 Wilfred Ndidi yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu Ntwari Fiacre arawufata.

Ku munota wa 6, Mugisha Gilbert yahinduye umupira mwiza ariko Bonheur ashyizeho umutwe umupira unyura hejuru y’izamu.

Amavubi wabonaga ari mu mukino neza, ku munota wa 7 Jojea Kwizera yagerageje kuroba umunyezamu umupira unyura hejuru y’izamu.

Ku munota wa 15, Lookman yafashe umupira yinjirana ubwugarizi bw’Amavubi ariko ataye mu izamu umunyezamu Ntwari Fiacre arawufata.

Ku munota wa 25 , ku makosa ya Mugisha Gilbert watanze umupira nabi mu rubuga rw’amahina, Bashiru yari atsindiye Nigeria ariko baritambika bawushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Muri iyi minota wabonaga Nigeria yamaze kwinjira mu mukino maze abakinnyi b’u Rwanda batangira gukora amakosa aho Bizimana Djihad na Niyomugabo Claude bahawe amakarita y’umuhondo.

Ku munota wa 36, Amavubi yongeye kurokoka ubwo Chukwueze yakubitaga umutambiko w’izamu, Lookman asubijemo biranga.

Ku munota wa 40, Onyemaechi yahinduriwe umupira mwiza n’umutwe ariko ashyizeho umutwe unyura hanze yaryo.

Mu minota 3 ya nyuma y’igice cya mbere Amavubi yabonye amahirwe ariko abarimo Nshuti Innocent ntiyayabyaza umusaruro. Amakipe yagiye kuruhuka ari 0-0.

Nigeria yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka 2, Samuel Chukwueze na Victor Boniface bavuyemo hajyamo Simon Moses na Victor Osimhen

Iminota 15 ya mbere y’igice cya kabiri amakipe yombi wabonaga arimo akina ashaka igitego ariko mu buryo bwa kugarira yombi yari ahagaze neza.

Amavubi yakoze impinduka za mbere ku munota wa 60 ubwo Samuel Gueulette yasimburaga Mugisha Gilbert.

Ku munota wa 68, Amavubi yahushije uburyo bukomeye ku mupira Muhire Kevin yahaye Jojea Kwizera ariko yatera mu izamu ukunyura hanze y’izamu.

Ntwari Fiacre yongeye kurokora u Rwanda ku mupira Aina yarenguye maze Lookman atera mu izamu, umunyezamu awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Amavubi yagerageje gushaka igitego harimo n’ishoti rya Mugisha Bonheur ku munota wa 88 umunyezamu yakuyemo. Ku munota wa 90 Nshuti Innocent yahaye umwanya Gitego Arthur ni nako Jojea Kwizera yahaye umwanya Ruboneka Bosco.

Umukino warangiye ari ubusa ku busa Nigeria ikomeza kuyobora itsinda n’amanota 4, u Rwanda rufite 2 mu gihe Libya ifite 1 iri bukine na Benin ifite ubusa.

11 Babanjemo ku mpande zombi

Amavubi: Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, Mugisha Bonheur Casemiro, Bizimana Djihad (C), Muhire Kevin, Kwizera Jojea, Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent

Super Eagles: Stanley Nwabali, William Troost- Ekong (C), Ola Aina Semi Ajayi, Bruno Onyemaechi, Calvin Bassey, Wilfred Ndidi, Fisayo Dele-Bashiru, Ademola Lookman, Samuel Chukwueze na Victor Boniface

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top