Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Frank Spittler yavuze ko Kigali - Tripoli, ari urugendo rwabagoye cyane aho bamaze isaha irenga ku kibuga cy’indege bangiwe gusohoka.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 31 Kanama 2024, Amavubi yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Libya aho afite umukino n’iki gihugu ku wa Gatatu mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025.
Amavubi akaba yaragezeyo ejo hashize ku Cyumweru ndetse anakora imyitozo ya mbere, ni imyitozo yakoreye ku kibuga cya Alnhar.
Umutoza w’ikipe y’igihugu, Frank Spittler yavuze ko rwari urugendo rugoye aho bamaze amasaha 24 ntakuryama, baza no kwangirwa gusohoka ku kibuga cy’indege cya Tripoli International Airport.
Ati "Amasaha 24 nta kuryama, isaha ku kibuga cy’indege batwangiye gusohoka, mu by’ukuri ni ibihe bigoye cyane kuri buri umwe ariko tugomba guhangana na byo, twakoze imyitozo yorohereje uyu munsi."
Yunzemo ati "Muri rusange ntabwo ibintu bimeze neza ariko twari tunabizi kuva mbere nta kibazo."
Ibi byose byatewe n’uko batashakaga ko GPS z’abakinnyi, camera z’abanyamakuru zinjira mu gihugu cya bo.
Ibi byaje kwiyongeraho ko umukufi umuntu ufata amashusho (videographer) w’ikipe y’igihugu, Muhire Eric yari yambaye wari uriho umusaraba, na we bamusaba kuwukuramo kuko ari mu gihugu cy’abayisilamu.
Byaje kurangira bemerewe kwinjira ndetse amakuru ISIMBI yamenye ni uko umwe mu bantu bashinzwe umutekano muri CAF yagiye kureba Amavubi mu myitozo akaba yahawe raporo yose.
Amavubi arakora imyitozo uyu munsi n’ejo ni mu gihe umukino ari ku wa Gatatu. Nyuma y’umukino azahita agaruka mu Rwanda kwitegura umukino wa Nigeria uzaba tariki ya 10 Kanama 2024 kuri Stade Amahoro.
Ibitekerezo