Siporo

Amavubi yatsinze Centre Afrique (AMAFOTO)

Amavubi yatsinze Centre Afrique (AMAFOTO)

Ibitego bibiri by’Amavubi ku busa byatsinzwe na Rwatubyaye Abdul na Jacques Tuyisenge byayahesheje intsinzi imbere ya Centre Afrique, ni mu mukino wa gicuti.

U Rwanda rwateguye imikino 2 ya gicuti na Centre Afrique, uwa mbere ukaba wabaye uyu munsi kuri Stade Amahoro ni mu gihe undi uzaba ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

Ni imikino ifasha ibihugu byombi kwitegura imikino yo muri Nzeri y’amajonjora y’igikombe cy’Isi cya 2021.

Amavubi yatangiye umukino asatira cyane ashaka igitego, ku munota wa 3 Jacques Tuyisenge aba yafunguye amazamu ariko umupira Djabel yamuhaye ashyizeho umutwe ujya hanze.

Ku munota wa 6 Lague yahererekanyije neza na Djabel wamuhaye umupira mwiza akinjirana ubwugarizi agatera mu izamu ariko umunyezamu Elvis akamukuramo usanga Radu ahagaze neza nawe asubizamo ariko bawukuramo.

Uyu mupira wageze kuri Lague wari ugiye gushota ariko agahita akorerwa ikosa na Kotton Ralph bahita batanga penaliti, Jacques Tuyisenge ayiteye ica hejuru y’izamu.

Ku munota wa 20, kapiteni wa Centre Afrique, Kondogbia yagerageje ishoti inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu Clément awufata mu buryo bworoshye.

Amavubi yongeye gusatira maze ku munota wa 26, Lague ahindura umupira imbere y’izamu Samuel Gueulette ashyizeho umutwe uca hejuru y’izamu.

Ku munota wa 27 Gueulette yacomekeye umupira Jacques Tuyisenge winjiye mu rubuga rw’amahina ariko ananirwa kuwuha bagenzi be.

Ku munota wa 29, Rwatubyaye yatabaye izamu yohereza umupira muri koruneri yatewe na Kondogbia maze Zahibo Wilfried ashyiraho umutwe ariko abakinnyi b’Amavubi baritambika bawusubiza muri koruneri.

Byiringiro Lague yongeye guhindura umupira mwiza ku munota wa 31 ariko Jacques ananirwa gushyiraho umutwe.

Ku munota wa 34 Centre Afrique yakoze impinduka Mboumbouni Dylan wagize ikibazo cy’ imvune asimburwa na Ngam- Ngam Saint Cyr.

Ku munota wa 38 Kondogbia yahannye ikosa atera umupira muremure maze Yangao yinjirana Rutanga Eric, ahinduye umupira habura ushyira mu izamu.

Amavubi yaje gufungura amazamu ku munota wa 39, ni ku mupira w’umuterekano ku ikosa ryakorewe Kwitonda Alain rigahanwa na Djabel maze Rwatubyaye Abdul ashyiraho umutwe umupira uboneza mu rushundura. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Mashami Vincent yatangiye igice cya kabiri akora impinduka havamo Rwatubyaye Abdul, Samuel Gueulette na Iradukunda Eric Radu hinjiramo Nirisarike Salmon, Nishimwe Blaise na Rukundo Dennis

Ku munota wa 48 Mokonou yasimbuye Mvondoze, ni nako Yawanendji yinjiye mu kibuga.

Ku munota wa 54 Rukundo Dennis yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye Yawanendji.

Ku munota wa 57, Manishimwe Djabel yazamukanye umupira asiga abakinnyi bose ba Centre Afrique ariko ahaye umupira Jacques Tuyisenge ntiyagira icyo awukoresha.

Ku munota wa 65 Bertrand yasimbuye Kwitonda Alain.

Ku munota wa 67 Yapende Marc yasimbuwe na Dimokeyen ku ruhande rwa Centre Afrique.

Ku munota wa 68, Blaise yafashe icyemezo yinjirana ubwugarizi bwa Centre Afrique maze aha umupira mwiza Jacques Tuyisenge wahise utsinda igitego cya 2 cy’Amavubi.

Ku munota wa 73 Yawanendji yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye Nishimwe Blaise.

Kuri uyu munota wa 73, Mugunga Yves yinjiye mu kibuga asimbura Jacques Tuyisenge.

Muri iyi minota Amavubi yari hejuru cyane ya Centre Afrique, kumunota wa 78 Rukundo Dennis yacomekeye umupira mwiza Mugunga Yves yinjira mu rubuga rw’amahina ariko ateye mu izamu unyura hanze yaryo gato. Nyuma y’umunota umwe yabonye andi amahirwe ariko awuteye umunyezamu Elvis awukuramo.

Ku munota wa 84, Ruboneka Jean Bosco yasimbuye Manishimwe Djabel. Umukino warangiye ari 2-0.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi

Amavubi: Buhake Clément Twizere(GK), Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric, Ngwabije Bryan Clovis, Rwatubyaye Abdul, Niyonzima Olivier Seif, Manishimwe Djabel, Kwitonda Alain, Samuel Gueulette, Byiringiro Lague na Jacques Tuyisenge (C)

Centre Afrique: Samolah Elvis(GK), Yambere Cedric, Ndobe Sadoc, Mvondoze Georgino, Mboumbouni Dylan, Toropite Trezor, Kotton Ralph, Kondogbia Geoffrey (C), Zahibo Wilfried, Yangao Flory na Yapende Marc

Abakinnyi 11 b'Amavubi babanjemo
Abakinnyi 11 ba Centre Afrique babanjemo
Zahibo Wilfried agenzura umupira
Abdul Rwatubyaye watsinze igitego cy'Amavubi
Tresor agerageza gushota
Djabel yatanze akazi gakomeye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top