Amavubi yatsinze Mozambique yiyongerera amahirwe yo kujya muri CAN(AMAFOTO)
Igitego cya Byiringiro Lague gihesheje Amavubi intsinzi imbere ya Mozambique mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, yiyongerera amahirwe yo kwerekeza muri iki gikombe.
Amavubi yagiye gukina uyu mukino abazi neza ko nta kosa na rimwe agomba gukora uretse gutsinda kuko wari urufnguzo rwo kuba u Rwanda rwabona itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021.
Mbere y’uyu mukino u Rwanda rwari ku mwanya wa nyuma mu itsinda F n’amanota 2 mu gihe Cameroun yo yamaze kubona itike ifite amanota 10, Mozambique na Cape Verde zifite 4, Amavubi akaba yasabwaga gutsinda imikino 2 isigaye uwa Mozambique na Cameroun kuko yahita igira amanota 8, rukaba rwaba rufite amahirwe menshi yo kubona itike.
Mashami Vincent yagiye gukina uyu mukino abura bamwe mu bakinnyi be barimo Rwatubyaye Abdul na Muhire Kevin yahamagaye ariko ntibaboneke kuko amakipe yabo yabimanye bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ziri mu bihugu bakinamo.
Ntiyari afite kandi umunyezamu Kimenyi Yves wagize imvune mu cyumweru cya mbere cy’imyitozo na Hakizimana Muhadjiri basanze yaranduye icyorezo cya COVID-19.
Mbere y’amasaha make nibwo hamenyekanye inkuru yababaje abakunzi b’Amavubi, ni nyuma yo kumenya ko ikarita itukura umunyezamu Kwizera Olivier yabonye ku mukino wa ¼ cya CHAN 2020 itamwemera gukina umukino wa Mozambique.
Amavubi yatangiye akina neza ahererekanya gusa Mozambique ku munota wa 3 niyo yabonye amahirwe ya mbere nyuma y’uko Jose Miquissone yinjiranye ubwugarizi bw’u Rwanda ariko bakabyitwaramo neza.
Umupira wamaze igihe ukinirwa mu kibuga hagati amakipe yombi ubona nta mahirwe arema.
Ku munota wa 16 Amavubi yazamutse neza ahererekanya maze Haruna acomekera umupira Meddie Kagere ariko ubwugarizi bubyitwaramo neza.
Ku munota wa 17 Mutsinzi Ange Jimmy yagerageje ishoti rikomeye yatereye nko muri metero 33 ariko umunyezamu Julio Pedro awohereza muri koruneri.
Nyuna yo guhererekanya neza, ku munota wa 24 Haruna yongeye guhindura umupira mwiza imbere y’izamu ariko Sugira Ernest uramurengana.
Ku munota wa 29 Manzi Thierry yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye Stelio, batanze kufura yatewe na Miquissone ariko ntacyavuyemo.
Amavubi yongeye gusatira ku munota wa 35, Haruna bamucomekeye umupira ariko ubwugarizi burawumutanga ariko yongera kuwufata ahindura imbere y’izamu Yannick awuteye umunyezamu arawufata.
Omborenga Fitina ku munota wa 41 yahinduye umupira imbere y’izamu maze ubwugarizi buwohereza muri koruneri itagize icyo itanga. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.
Mashami Vincent yatangiye igice cya kabiri akora impinduka Lague Byiringiro na Niyonzima Olivier Seif binjiye basimbura Manzi Thierry na Rubanguka Steve.
Ku munota wa 47 Kagere yagerageje ishoti ariko umupira unyura hejuru y’izamu.
Ku munota wa 52, Ange yahaye umupira Haruna maze areba uko umunyezamu ahagaze ateye mu izamu unyura hanze gato yaryo.
Ku munota wa 56 Karere yahinduye umupira imbere y’izamu Lague ashyiraho umutwe umupira uca hanze gato yaryo.
Nyuma yo gusatira cyane ishaka igitego, ku munota wa 69 Kagere yazamukanye umupira yinjira mu bwugarizi bwa Mozambique atanga umupira kwa Mangwende na wenwatanze kwa Byiringiro Lague wahise ushyira umupira mu rushundura.
Ku munota wa 72 Sugira Ernest yahaye umwanya Iradukunda Jean Bertrand.
Mu minota ya nyuma Mozambique yasatiriye cyane u Rwanda ishaka kwishyura igitego ariko umunyezamu Emery Mvuyekure akuramo imipira ibiri ikomeye ya Gildo Lourenco. Umukino warangiye ku ntsinzi y’Amavubi y’igitego 1-0.
Gutsinda uyu mukino Amavubi akaba yahise afata umwanya wa kabiri mu itsinda F n’amanota 5, Mozambique na Cape Verde zifite 4 mu gihe Cameroun iyoboye itsinda ifite 10 yo yamaze kubona itike.
Umukino usoza itsinda Amavubi azakina na Cameroun mu gihe yawutsinda yaba afite amahirwe menshi yo kubona itike y’igikombe cy’Afurika bitewe n’ibizava mu y’indi mikino.
Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi
Amavubi: Emery Mvuyekure, Manzi Thierry, Nirisarike Salomon, Mustinzi Ange Jimmy, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Mukunzi Yannick, Rubanguka Steve, Haruna Niyonzima©, Meddie Kagere na Sugira Ernest
Mozambique: Lulio Pedro Frenque, Sidique Sataca Ismail Mussagi, Manuel Nhanga Kambala, Faizal Abdul Bangal, Clesio Palmirim David Bauque, Luis Miquissone, Francisco Lopes Albino Muchanga,Bruno Alberto Langa, Stelio Ernesto, Joao Pedro Mussica, Guambe Saddan Rafael(C)
Ibitekerezo