Siporo

Amavubi yatsinzwe na Benin akomeza kuyobora itsinda (AMAFOTO)

Amavubi yatsinzwe na Benin akomeza kuyobora itsinda (AMAFOTO)

Amavubi yatsinzwe igitego 1-0 na Benin mu mukino w’umunsi wa 3 w’itsinda C mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, akomeza kuyobora iri tsinda.

Benin ikaba yakiririye Amavubi muri Côte d’Ivoire. Ikipe y’igihugu ikaba yatangiye uyu mukino neza ubona abakinnyi barimo kubonana bahererekanya neza.

Gusa bageragezaga kurema uburyo butandukanye bw’ibitego ariko nta mahirwe afatika yabonetse uretse umupira Rafael York yahinduye imbere y’izamu hakabura uwutera mu izamu.

Benin wabonaga itari mu mukino neza, yaje kubona amahirwe amwe ihita iyabyaza umusaruro, ni kuri koruneri yatewe na Jodel Dossou maze Dodo Dokou ahita atsinda igitego cya mbere ku munota wa 37.

Ku munota wa 41, Mutsinzi Ange Jimmy yarokoye Amavubi ni nyuma y’uko Umunyezamu Ntwali Fiacre yasohotse agakuraho umupira maze ukifatirwa n’umukinnyi wa Benin wahise atera mu izamu ariko Mutsinzi akahagoboka akawushyira muri Koruneri itagize icyo itanga. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

Amavubi yatangiye igice cya kabiri akora impinduka, Rafael York na Hakim Sahabo bavamo hinjiramo Samuel Gueulette na Muhire Kevin ni nako ku munota wa 67 Rubanguka Steve yahaye umwanya Mugisha Bonheur, ku munota wa 70 Mugisha Gilbert aha umwanya Jojea Kwizera ni nako ku munota wa 82 Nshuti Innocent yahaye umwanya Gitego Arthur.

Ku munota wa 65, Ntwali Fiacre yakuyemo umupira ukomeye wa Steve Mounie.

Kuva ku munota wa 72, Amavubi yasatiriye cyane ashaka kwishyura iki gitego, arema uburyo bwinshi ariko ubwugarizi bwa Benin n’umunyezamu bababera ibamba. Umukino warangiye ari 1-0.

Gutsindwa uyu mukino Amavubi yakomeje kuyobora itsinda C n’amanota 4 anganya na Benin, Afurika y’Epfo ni iya gatatu n’amanota 3 izakina ejo na Nigeria ifite amanota 2 inganya na Mozambique na Lesotho zifitanye umukino ejo.

Amavubi azagaruka mu kibuga tariki ya 11 Kamena 2024 ikina Lesotho muri Afurika y’Epfo.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top