Ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 18 yatsinzwe na Kenya muri CECAFA.
Wari umukino wa kabiri w’itsinda A muri CECAFA y’abatarengeje imyaka 18 irimo kubera muri Kenya.
Kenya yari imbere y’abafana ba yo yaje gutsinda u Rwanda igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Aldrine Kibet cyabonetse ku munota wa 38.
U Rwanda rwagerageje kwishyura ariko biranga umukino urangira ari 1-0.
Kenya ikaba yahise igera muri 1/2 nyuma yo gutsinda Sudani n’u Rwanda ubu ifite amanota 6 izasoza imikino y’amatsinda ikina na Somalia.
U Rwanda na rwo rwatsinze Somalia 1-0, rurasabwa gutsinda umukino usoza itsinda ruzakina na Sudani kugira ngo rugere muri 1/2.
Kenya yatsinze u Rwanda
Ibitekerezo