Siporo

Amavubi yatumijeho umunyezamu ukina mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi

Amavubi yatumijeho umunyezamu ukina mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze guhamagara umunyezamu wa Union Saint-Gilloise mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, Maxime Wenssens ngo aze mu Mavubi.

Uyu munyezamu ufite inkomoko mu Rwanda akaba yamaze kohererezwa ubutumire binyuze my ikipe ye ya Union Saint-Gilloise basaba uyu munyezamu ndetse amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko na yo yasubije yemera kumurekura.

Yohererejwe ubutumire nyuma y’ibiganiro yagiranye na FERWAFA imusaba kuba yaza gukinira Amavubi.

Maxime Wenssens akaba avuka kuri Se w’Umubiligi na Nyina w’Umunyarwandakazi, ni umunyezamu ukiri muto utanga icyizere.

Maxime Wenssens wakiniye amakipe nka KV Mechelen na Saint-Truidense V.V, ni umunyezamu wa kabiri wa Royal Union Saint-Gilloise ikina mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi aho ubu ari bo bayoboye shampiyona n’amanota 31.

Muri UEFA Europa League aho iri ku mwanya wa kabiri mu itsinda F n’amanota ane inganya na Toulouse yo mu Bufaransa. Itsinda riyobowe na Liverpool n’amanota icyenda mu gihe LASK Linz yo muri Autriche iri ku mwanya wa nyuma nta nota ifite.

Maxime Wenssens yahamagawe mu Mavubi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top