Siporo

Ange Kagame na bamwe mu bayobozi banyuzwe n’intsinzi y’Amavubi

Ange Kagame na bamwe mu bayobozi banyuzwe n’intsinzi y’Amavubi

Nyuma y’uko u Rwanda rubonye itike ya ¼ cya CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun, bamwe mu bayobozi bashimiye ikipe y’igihugu ku ntera yateye irenga amatsinda.

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri, u Rwanda rwakinaga umukino usoza itsinda C na Togo, rwaje gutsinda uyu mukino ibitego 3-2 maze ruhita rubona itike ya ¼ cy’iri rushanwa.

Ni ibitego byatsinzwe na Sugira Ernest, Niyonzima Olivier Seif na Jacques Tuyisenge.

Gutsinda uyu mukino Amavubi akaba yahise azamuka mu itsinda ari aya kabiri n’amanota 5 mu gihe Maroc yazamutse ari iya mbere n’amanota 7. Togo ifite 3 na Uganda ifite 1 zo zikaba zahise zisezererwa.

Nyuma y’iyi ntsinzi bamwe mu bayobozi bayobowe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju AUrore Mimosa bakaba bahise bashimira Amavubi ku bw’intambwe bateye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yifashishije agace k’amashusho y’indirimbo Tsinda Batsinde ya Alain Muku, Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa yashimiye Amavubi avuga ko umugabo ari usohoza ubutumwa bw’abamutumye.

AtI“ Umugabo ni usohoza ubutumwa bw’abamutumye !!! Imana yari yamaze gutaha i Rwanda.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki yashimiye aba bakinnyi ko bimanye u Rwanda bakwiye gushimirwa.

Ati“ Dutsinda urugamba ntitwigambe, imbaraga twagatakarije muri iyo migirire atubuza tuzisasire umutsondo w’urugamba rudutegereje. Mwimanye uRwanda,rurizihiwe, mujye mukotana uko.Mukwiye inka y’ubumanzi.Intango yo ndayiteretse.Wishyuke.”

Ange Kagame umukobwa wa Nyakubahwa Perezida Kagame Paul na we yishimiye intsinzi y’Amavubi, nyuma yo gukomeza yahise ashyira ku rukuta rwe rwa Twitter utumenyetso dutatu tw’umutima dusa n’amabara atatu agize idarapo ry’u Rwanda(Ubururu, umuhondo n’icyatsi), akurikizaho hashtag y’Amavubi.

APR FC binyuze mu muyobozi wayo, Maj. Gen. Mubarka Muganga utarahwemye kugaragaza ko ashyigikiye ikipe y’igihugu muri uru rugamba, na we yabashimiye ku bw’intsinzi babonye.

Undi washimiye Amavubi ni kapiteni w’ikipe y’iguhugu nkuru, Haruna Niyonzima, abinyujije kuri Instagram yababwiye ko bakoze neza.

Muri ¼ u Rwanda ruzahura n’ikipe izazamuka ari iya mbere mu itsinda D riri bukine uyu munsi.

Amavubi yatsinze Togo ahita agera muri 1/4
Amavubi yakoze ibishoboka byose atahukana intsinzi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Paccy
    Ku wa 28-01-2021

    Amavubi kucyumwe tuzakomeza 1/2

  • Paccy
    Ku wa 28-01-2021

    Amavubi kucyumwe tuzakomeza 1/2

  • Paccy
    Ku wa 28-01-2021

    Amavubi kucyumwe tuzakomeza 1/2

IZASOMWE CYANE

To Top