Rutanga Eric yavuze ko umukobwa we amutera ishaba kuko nta mukino n’umwe araza kumushyigikira ngo bawutakaze.
Ni nyuma yo kwegukana igikombe cy’Intwari cya 2024 batsinze APR FC 2-1 ku wa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2023.
Nubwo atakinnye ariko umukobwa we akaba imfura ye na Umunyana Shamsi Sultan, Isimbi Rutanga Taaliah yari yaje kumushyigikira.
Nyuma y’uyu mukino, Rutanga Eric yabwiye ISIMBI ko umukobwa we amutera amahirwe kuko nta mukino araza kumushyigikira ngo bawutakaze ndetse ahita anamutura igikombe.
Ati "ni ikintu cyiza cyane kuko umukobwa wanjye antera amahirwe kuko iyo yaje ku mukino turatsinda, ni gake aza ariko buri gihe iyo aje turatsinda, urumva rero ni bwo bwa mbere ntwaye igikombe azi ubwenge kuko ubundi nagitwaye ari muto ndi muri Rayon Sports, iki ndakimutuye."
Tariki ya 24 Ukwakira 2019 ni bwo Rutanga Eric na Umunyana Shamsi basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku Murenge wa Rwezamenyo wo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Tariki ya 3 Werurwe 2022 ni bwo bakoze indi mihango yose yari isigaye y’ubukwe ni mu gihe bwagombaga kuba ku wa 25 Ukuboza 2021, ariko barabusubika kubera amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yariho, asaba ko ababwitabira batagomba kurenga 75 kandi bo barifuzaga ko bwitabirwa n’inshuti n’abavandimwe.
Ibitekerezo