Siporo

APR BBC yatsinze REG WBBC urugamba rukomeza kuba isobe

APR BBC yatsinze REG WBBC urugamba rukomeza kuba isobe

APR WBBC yaraye itsinze REG WBBC umukino wa 3 mu mikino ya nyuma ya kamarampaka muri Basketball "BetPawa Playoffs", iyi kipe yuzuza imikino 2-1 muri 4 bagomba gutanguranwa.

Mu gihe mu bagabo igikombe cyamaze kubona nyiracyo, no mu bagore ’Playoffs’ zari zakomeje.

Nyuma y’uko amakipe yari afite umukino umwe kuri umwe, hibazwaga itsinda uwa kabiri aho yaje kuba APR WBBC yatsinze amanota 84-81.

Uyu mukino wabereye muri Kigali Arena, REG WBBC niyo yatsinze agace ka mbere ku manota 22-11 ibifashijwemo cyane na Betty Kalanga watsinze amanota 27 mu mukino wose.

Agace ka kabiri inkumi za APR WBBC zagarutse zariye Amavubi maze uwitwa Odille Tetero acurika ikibuga REG BBC birayirenga, Tetero watsinze amanota 30 muri uyu mukino yafashije APR kwegukana aka gace ku manota 21-15. Amakipe yagiye kuruhuka ari 37 ya REG kuri 32 ya APR.

Ibifashijwemo n’abarimo umunya-Sudani, Akon Rose, APR WBBC imbaraga yasozanyije agace ka kabiri yazikomezanyije no mu ka gatatu maze igatsinda ku manota 23-16.

Agace ka nyuma REG BBC yaje kugakina ireba ko yakuramo amanota abiri APR yayirushaga, abarino Ineza Sifa wakinaga umukino we wa mbere ntako batagize ariko biranga aka gace nako APR WBBC igatsinda ku manota 29-28, umukino urangira ari 84-81.

Ku mukino w’umwanya wa 3, The Hoops Rwa yaraye itsinze IPRC Huye 67-64 maze zombi zigira imikino 1-1, hasigaye umukino umwe uzazihuza.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top