APR FC yasubukuye imyitozo yitegura umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro na AS Kigali, ni imyitozo irimo gukoreshwa n’umutoza wungirije mu gihe Adil Erradi Mohammed we atari mu Rwanda.
Nyuma y’akaruhuko k’iminsi mike, APR FC yaraye isubukuye imyitozo i Shyorongi ari n’aho irimo gukorera umwiherero yitegura uyu mukino wa nyuma.
Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona, abasore ba APR FC intego ni ukwegukana n’igikombe cy’Amahoro.
Ni imyitozo ariko itakoreshejwe n’umutoza Adil Erradi Mohammed kubera ko atari mu Rwanda, amakuru avuga ko yafashe akaruhuko k’iminsi mike mu rwego rwo gukurikirana ibyangombwa bye by’ubutoza byatumaga adatoza imikino Nyafurika, bivugwa ko azagaruka mu Rwanda abizanye.
Uyu mutoza nubwo byavuzwe kenshi ko azatandukana na APR FC, andi makuru avuga ko yamaze kongera amasezerano.
Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uteganyijwe ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha tariki ya 28 Kamena 2022 ukaba uzahuza APR FC na AS Kigali.
Ibitekerezo