Siporo

APR FC ikomeje kwiyubaka! Itegereje intwaro 2

APR FC ikomeje kwiyubaka! Itegereje intwaro 2

APR FC ikomeje kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino wa 2024-25 aho itegereje kwakira abakinnyi babiri bakomoka muri Ghana, Richmond Lamptey wakiniraga Asante Kotoko na Seidu Yussif Dauda wakiniraga FC Samartex.

Ni mu rwego rwo gukomeza kwitegura imikino ya CAF Champions League izahagarariramo u Rwanda nk’ikipe yegukanye shampiyona ya 2023-24.

Richmond akina mu kibuga hagati ariko asatira, yari asoje amasezerano mu ikipe ya Asante Kotoko akaba yumvikanye n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu kuza kuyikinira mu gihe cy’imyaka 2.

Biteganyijwe ko agera mu Rwanda uyu munsi akaba aje gukora ikizami cy’ubuzima yagitsinda agahita ayisinyira.

Yageze muri Asante Kotoko muri 2021 umwaka we wa mbere bahise batwarana shampiyona. Yari ayimazemo imyaka 4 akaba yaranze kongera amasezerano. Bivugwa ko APR FC yamutanzeho ibihumbi 120 by’Amadorali

Undi mukinnyi APR FC itegereje ni Seidu Dauda Yussif ukina mu kibuga hagati yugarira, yari umukinnyi w’ikipe ya FC Samatex aho yayifashije kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Ghana ya 2023-24.

Seidu w’imyaka 24 na we ategerejwe mu Rwanda gusinyira APR FC aho na we atsinze ikizami cy’ubuzima yasinya imyaka 2. Amakuru avuga ko APR FC yamutanzeho ibihumbi 200 by’amadorali.

Aba baje biyongera kuri myugariro Aliou Souane ukomoka muri Senegal wamaze kurangizanya na APR FC, nta gihindutse biteganyijwe ko aba bakinnyi izabakinisha muri CECAFA Kagame Cup mu kwezi gutaha.

Richmond Lamptey bivugwa ko yamaze kurangizanya na APR FC
Seidu Yussif Dauda ategerejwe muri APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Haja
    Ku wa 27-06-2024

    Aba bakinnyi batangwaho cash zingana gutya bazahangana nabande? Ahubwo baje kuba flop mu rwagasabo

IZASOMWE CYANE

To Top