Siporo

APR FC irimo gushaka uko umubiri w’umutoza wa yo wagezwa muri Tunisia, abakinnyi bashenguwe n’urupfu rwe

APR FC irimo gushaka uko umubiri w’umutoza wa yo wagezwa muri Tunisia, abakinnyi bashenguwe n’urupfu rwe

Abakinnyi ba APR FC bashenguwe n’urupfu rw’umutoza wa yo wari ushinzwe kubongerera imbaraga, Dr Adel Zrane witabye Imana ejo hashize ku wa Kabiri.

Ni urupfu rwaje rutunguranye aho uyu mutoza yasanzwe mu nzu ye yitabye Imana hakaba harimo gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

Mu itangazo ikipe ya APR FC yahise isohora, yagize iti “N’akababaro kenshi, ubuyobozi bwa APR FC buratangaza ko umutoza wa yo wari ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga Dr Adel Zrane yitabye Imana. Impamvu z’urupfu rwe ntiziramenyeka.”

Abakinnyi ba APR FC bakaba bashenguwe bikomeye cyane n’urupfu rw’uyu mutoza bafataga nk’inshuti ya bo magara.

Umunya-Sudani akaba na kapiteni wungirije w’iyi kipe, Sharaf Eldin Shiboub, yagize ati “mbuze amagambo navuga nshuti yanjye magara. Ruhukira mu mahoro, sinzi icyo navuga gusa ngiye kuvuga ngo roho ya we nziza iruhukire mu mahoro, umutima washengutse.”

Umugande ukinira APR FC, Taddeo Lwanga we ati “Ubuzima ni buto cyane. Ejo hashize twaravuganye ntabwo nari nzi ko uri buhure n’uwakuremye uyu munsi. Ruhukira mu mahoro nshuti yanjye.”

N’abandi bakinnyi ba APR FC bakomeje kugaragaza ko bashenguwe n’urupfu rw’uyu mutoza babinyujije ku mbuga nkoranyambaga nubwo bamwe wabonaga babuze amagambo yo kuvuga.

APR FC ikaba kandi yatangaje ko irimo gukorana n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hamenyekane icyishe uyu mutoza ukomoka muri Tunisia, ni nako harimo gushakwa uko umubiri we wagezwa iwabo.

Ati “Ubuyobozi bwa APR FC bufashijwe na Minisiteri y’Ingabo, barimo gukorana n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwa Dr Adel. Na none irimo gukorana n’umuryango we muri Tunisia ku buryo umubiri we wagezwa mu rugo.”

Iyi kipe kandi yasoje ivuga ko nubwo batakiri kumwe nk’umuntu uhumeka ariko ibigwi bye bizahora mu mitima y’abakunzi ba APR FC.

Dr Adel Zrane akaba yarageze muri APR FC mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira, akaba yari yarasinye amasezerano y’umwaka umwe.

Ni umugabo wari uzwi mu mupira wo mu Karere aho yatoje Simba ari kumwe n’Umubiligi Patrick Aussems bagatwarana igikombe cya shampiyona ya Tanzania cya 2018-19 ndetse na 2019-20 ndetse na 2020-21 ubwo yari kumwe na Didier Gomes da Rosa.

Dr Adel Zrane kandi yanyuze mu makipe atandukanye nka Etoile Sportif du Sahel y’iwabo muri Tunisia, Al Ain yo muri Arabie Saoudite, Al-Wehdat Sportif Club yo muri Jordanie, yari kumwe kandi n’Ikipe y’Igihugu ya Mauritania yitabiriye Igikombe cya Afurika cya 2022 muri Cameroun.

Shiboub ni umwe mu bashenguwe n'urupfu rwa Dr Adel Zrane
Taddeo Lwanga yavuze ko atari azi ko agiye kwitaba Imana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top