Siporo

APR FC irubaha icyifuzo cy’umutoza Darko wisabiye kwirukanwa?

APR FC irubaha icyifuzo cy’umutoza Darko wisabiye kwirukanwa?

Umutoza wa APR FC, Umunya-Serbia, Darko Nović yari yasezeranyije ubuyobozi bwa APR FC ko azageza iyi kipe mu matsinda, bitaba bashaka bakaba bamusezerera.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yasezerewe na Pyramids FC itageze mu matsinda, ni nyuma yo kuyitsinda ku giteranyo cy’ibitego 4-2.

Nyuma y’umukino ubanza wabereye i Kigali kuri Stade Amahoro tariki ya 14 Nzeri 2024 amakipe yombi akanganya 1-1, bivugwa ko umutoza Darko yakoranye inama n’ubuyobozi bwa APR FC.

Amakuru avuga ko ubuyobozi bwamubwiye ko butishimiye uburyo bishyuwemo iki gitego mu minota ya nyuma cyane ko byagaragaye ko nk’umutoza hari amakosa yakoze.

Uyu mutoza yababwiye ko amakosa yabayeho yatumye babishyura yayabonye agiye kuyibandaho mu mukino kwishyura bitazasubira.

Darko Nović akaba yarizezeje ubuyobozi bwe ko agomba gusezerera Pyramids FC ndetse natayikuramo nibashaka bazamusezerera kuko yifitiye icyizere.

Uyu mugabo rero akaba yaratengushye abayobozi be kuko yaje gutsindwa umukino wo kwishyura wabereye mu Misiri tariki ya 21 Nzeri ibitego 3-1, isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 4-2.

Ubu haribazwa niba ubuyobozi bwa APR FC bushobora gukora ibyo umutoza yabasabye cyangwa niba bakomezanya. Gusa nubwo yabibasezeranyije biragoye ko bahita bamusezerera.

Fiston Kalala Mayele yabaye akasamutwe....

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko mbere y’umunsi umwe ngo bakine umukino wo kwishyura, umutoza Darko Nović yicaranye n’abakinnyi be amasaha 4 yose arimo abereka uburyo bagomba kuzibira Fiston Kalala Mayele bakamubuza gutsinda by’umwihariko n’umutwe kuko ari yo atsindisha cyane.

Yeretse ubwugarizi bwe uko uyu mukinnyi asimbuka by’umwihariko bari bahaye inshingano Nshimiyimana Yunusu amubwira ko atamusumba agomba kumwitaho, gusa byaje kurangira abatsinze igitego cy’umutwe nubwo bari bamwize.

Darko Nović yari yasezeranyije gusezerera Pyramids FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top