Amakuru aturuka muri Zanzibar ni uko ikipe ya Simba SC yaba yifuza rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Nigeria, Victor Mbaoma Chukwuemeka.
Uyu rutahizamu umaze gutsinda ibitego 12 mu gice kibanza cya shampiyona y’u Rwanda ya 2023-24, imikino 2 yakinnye abanza mu kibuga (Singida na JKU) yose agatsinda igitego ndetse n’uwo yaraye agiye mu kibuga asimbura wa Simba SC muri Mapinduzi Cup, yari ihagije kugira ngo umutoza wa Simba SC amubenguke.
Umutoza wa Simba SC, Abdelhak Benchikha akaba yarishimiye imikinire y’uyu mukinnyi aho abona ko hari byinshi yafasha cyane ko atanyuzwe n’umusaruro wa ba rutahizamu be barimo kapiteni John Bocco, Moses Phiri. Abona ari we mukinnyi mwiza washyira igitutu kuri Jean Baleke.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko bahise banabaza ibijyanye n’amasezerano y’uyu musore muri APR FC basanga asigaranye umwaka n’igice w’amasezerano.
Muri iri soko rito ry’abakinnyi ryo mu kwa Mbere, ashobora kutagenda ariko mu mpeshyi y’uyu mwaka bizagorana ko izamugumana cyane ko Simba SC yiteguye kwishyura amafaranga akubiye mu masezerano y’uyu mukinnyi ku ikipe izaba ishaka kumugura muri APR FC.
Mu masezerano ye harimo ko ikipe izamwifuza atarasoza amasezerano ye, igomba kwishyura iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu amafaranga angana n’ibihumbi 200 by’Amadorali ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 250.
Ibitekerezo