Siporo

APR FC mu biganiro bya nyuma na ba rutahizamu, umunya-Zambia na Maurtania

APR FC mu biganiro bya nyuma na ba rutahizamu, umunya-Zambia na Maurtania

APR FC iri mu biganiro bya nyuma n’umukinnyi ukina asatira ukomoka muri Zambia, Abraham Siankombo wakiniraga Zesco United ndetse na Mamadou Sy ukomoka muri Maurtania ukinira Nouakchott King.

Abraham Siankombo w’imyaka 26 ukina mu kibuga hagati ariko asatira (inyuma ya ba rutahizamu).

APR FC ikaba irimo ikora ibishoboka byose ngo ibe yasinyisha uyu mukinnyyi kuko ibona imukeneye abe yaza kubafasha mu buryo bwo kurema ibitego kuko bahafite ikibazo.

Iyi kipe kandi amakuru avuga ko iri mu biganiro bya nyuma na rutahizamu ukomoka muri Maurtania wakiniraga Nouakchott King y’iwabo, Mamadou Sy.

Mamadou Sy w’imyaka 23 akaba mu gihe ibiganiro byagenda neza cyane ko amakuru avuga ko ategerejwe i Kigali, agomba kuza guhanganira umwanya wa Victor Mbaoma watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda umwaka ushize.

Aba bakinnyi bakaba binyongera ku banya-Ghana babiri, Richmond Lamptey na Seidu Dauda, umunya-Senegal Aliou Souane bamaze gusinya ndetse n’umunya-Brazil Juan Batiste waje mu igeragezwa.

Abraham Siankombo arifuzwa cyane na APR FC
Mamadou Sy yitezwe muri APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nzayisenga Venant
    Ku wa 6-07-2024

    Mbashimiye amakuru mutugezaho,murabingenzi turabakunda,nifurije abafana ba aperi Bose umunsi mwiza

  • Nzayisenga Venant
    Ku wa 6-07-2024

    Mbashimiye amakuru mutugezaho,murabingenzi turabakunda,nifurije abafana ba aperi Bose umunsi mwiza

IZASOMWE CYANE

To Top