Siporo

APR FC mu biganiro bya nyuma na rutahizamu wo muri Nigeria

APR FC mu biganiro bya nyuma na rutahizamu wo muri Nigeria

APR FC iri mu biganiro bya nyuma na rutahizamu w’umunya-Nigeria usatira unyuze ku mpande, Chidiebere Johnson Nwobodo.

Uyu rutahizamu w’imyaka 21 wakiniraga Enugu Rangers, amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi ukina asatira anyura ku ruhande ibiganiro bigeze kure n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Bivugwa ko Chidiebere Johnson wageze muri Enugu Rangers 2020 ibiganiro bisa n’ibyarangiye na APR FC igisigaye ari ukugera mu Rwanda bagasinya amasezerano.

Nta gihindutse uyu rutahizamu akaba agomba gusanga abandi uyu munsi muri Tanzania aho bari muri CECAFA Kagame Cup.

Si uyu gusa kuko bivugwa ko irimo no kuganira n’undi munya-Nigeria na we usatira anyuze ku ruhande, Godwin Odibo wakiniraga Sporting Lagos yamanutse mu cyiciro cya kabiri, gusa ibiganiro biracyari hasi.

Chidiebere Johnson mu muryango winjira muriAPR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Niyonkuru Patrice
    Ku wa 16-07-2024

    Twishimiye amakuru muba nwatugegejeho kbx mukomerezeho

  • Niyonkuru Patrice
    Ku wa 16-07-2024

    Twishimiye amakuru muba nwatugegejeho kbx mukomerezeho

  • Niyonkuru Patrice
    Ku wa 16-07-2024

    Twishimiye amakuru muba nwatugegejeho kbx mukomerezeho

To Top