Siporo

APR FC mu biganiro na myugariro wo muri Senegal

APR FC mu biganiro na myugariro wo muri Senegal

Biravugwa ko APR FC igeze kure ibiganiro na myugariro ukomoka muri Senegal, Aliou Souane.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi wo mu mutima w’ubwugarizi w’imyaka 22 ni uko ibiganiro bisa n’ibyarangiye ategerejwe i Kigali kurangizanya n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Aliou Souane akaba yakiniraga ASC Jaraaf yo mu cyiciro cya mbere muri Senegal aho yasoje ku mwanya 2 muri shampiyona.

Uyu ni umukinnyi ugomba kuza gufatanya na Niyigena Clement ubuyobozi bwa APR FC irimo gushaka uburyo yakongerera amasezerano kuko yasoje.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yari kuzana na Etane Junior Aimé Tendeng na we w’Umunya-Senegal ariko akaba yamaze kwerekeza muri Al Hilal yo muri Sudani.

Aliou Souane atagerejwe muri APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ahishakiye emmy
    Ku wa 18-06-2024

    Andika Igitekerezo Hano umyugarironiba ashoboye naze afatanye na celema

IZASOMWE CYANE

To Top