Siporo

APR FC na AS Kigali zasubikiwe imikino ibiri ya shampiyona

APR FC na AS Kigali zasubikiwe imikino ibiri ya shampiyona

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryamaze kumenyesha APR FC na AS Kigali ko imikino ya zo y’umunsi wa 2 n’uwa 3 wa shampiyona ya 2022-23 yasubitswe bitewe n’imikino mpuzamahanga zifite.

Aya makipe yombi azahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika, yamaze gusubikirwa iyi mikino bitewe n’uko amatariki imikino Nyafurika iteguweho yegeranye n’amatariki imikino ya yo ya shampiyona iteganyijweho.

APR FC izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League, mu ijonjora rya mbere izakina na US Monastir yo muri Tunisia tariki ya 10 nzeri 2022 i Kigali ni mu gihe umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 18 Nzeri muri Tunisia. APR FC ikaba yagombaga gukina na Bugesera FC tariki ya 8 Nzeri ndetse na Police FC tariki ya 13 Nzeri.

AS Kigali izakina CAF Confederation Cup, tariki ya 10 Nzeri izaba iri Djibouti aho izaba yasuye ASAS Djibouti Telecom ni mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 18 Nzeri. Muri shampiyona yari ifite Mukura VS tariki ya 8 Nzeri na Musanze FC tariki ya 14 Nzeri.

Nk’uko bigaragara mu butumwa bohererejwe n’umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry bamenyeshejwe ko bazamenyeshwa amatariki mashya iyi mikino ya bo y’ibirarane izaberaho.

Imikino ibiri ya shampiyona ya APR FC na AS Kigali yasubitswe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top