APR FC na AS Kigali zigiye guhura abakinnyi b’aya makipe nta waseka undi
Harabura iminsi 2 gusa APR FC igacakirana na AS Kigali mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro cya 2022, ni umukino amakipe yombi umubare munini w’abakinnyi afite utazi ibyishimo by’iki gikombe ubwo ikipe ye iheruka kugitwara.
Uyu mukino wa nyuma uteganyijwe ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha saa 18h00’ kuri Stade Regional i Nyamirambo.
Ni umukino bigoye kwemeza ikipe izawegukana kuko buri ruhande rwiteguye, ni APR FC izaba ihura na AS Kigali ya Casa Mbungo André uheruka kubatsinda 2-0 muri shampiyona akaba n’umutoza uzi uburyohe bw’iki gikombe kuko yegukanye 2 (AS Kigali na Police FC).
Ni APR FC y’umutoza Adil Erradi Mohammed utaratwaraho iki gikombe kuko kuva yagera mu Rwanda ari ubwa mbere agikinwe, akaba afite inyota yo kukegukana.
Ni umukino ugiye kuba APR FC mu myaka 3 itambutse itarabasha gutsinda AS Kigali, iyi kipe y’ingabo z’igihugu iheruka gutsinda Abanyamujyi mu Kuboza 2018 muri shampiyona ubwo yabatsindaga 3-0.
Mu mikino 13 iheruka guhuza aya makipe, AS Kigali yatsinzemo 4, APR FC itsindamo 2 banganya 7.
APR FC iheruka igikombe cy’Amahoro 2017 ubwo yatsindaga Espoir FC 1-0 ku mukino wa nyuma cya Djihad Bizimana. Mu bakinnyi batwaranye iki gikombe na APR FC ubu isigaranye 3 ari bo Nsabimana Aimable, Nshuti Innocent na Itangishaka Blaise.
AS Kigali iheruka igikombe cy’Amahoro cya 2019 ubwo yatsindaga Kiyovu Sports 2-1 ku mukino wa nyuma. AS Kigali na yo mu bakinnyi bari kumwe begukana iki gikombe isigaranye 3 ari bo; Bishira Latif, Bate Shamiru na Rurangwa Mosi.
Ibitekerezo
Gifaru Claudine
Ku wa 28-06-2022APR YANGE irabikora