Siporo

APR FC kuyitsinda nta gitangaza kirimo ni ikipe nk’izindi - Perezida wa Rayon Sports

APR FC kuyitsinda nta gitangaza kirimo ni ikipe nk’izindi - Perezida wa Rayon Sports

Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele avuga ko gutsinda APR FC ari ibyishimo kuri bo ariko nubwo bari bamaze igihe batayitsinda ari ikipe nk’izindi.

Uyu munsi APR FC yari yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona ya 2022-23, ni umukino wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023.

Ni umukino APR FC yagiye gukina mu mikino 7 iheruka guhuza aya makipe yaratsinzemo 5 banganya 2.

Rayon Sports yaherukaga gutsinda APR FC tariki ya 20 Mata 2019 muri shampiyona ya 2018-19 ari na bwo iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona.

Igitego kimwe rukumbi cya Ngendahimana Eric cyo ku munota wa 32 ni cyo cyafashije Rayon Sports gutsinda uyu mukino ikuraho agahigo kari kamaze imyaka 4.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yabwiye ISIMBI ko ari umukino bawuteguye bashaka amanota bakaba bayabonye.

Ati "Ni umukino wa shampiyona, twashakaga amanota 3, twawuteguye nk’iy’indi, turashima Imana ko tuyabonye, turi mu rugamba rw’igikombe ubu."

Yakomeje avuga ko nubwo batsinze APR FC nyuma y’igihe kinini ari ibyishimo gusa ngo na none ni ikipe nk’izindi.

Ati "APR FC ni ikipe dukunze guhangana, kuba tuyitsinze twari tumaze igihe tutayitsinda ni ibyishimo ariko nta gitangaza kirimo ni ikipe nk’izindi."

Nyuma yo gutsinda uyu mukino APR FC n’ubundi yagumye ku mwanya wa mbere n’amanota 37, Rayon Sports ni iya 4 n’amanota 36 inganya na Gasogi United ya 2 AS Kigali ya kabiri.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele ibyishimo byari byose, avuga ko APR FC ari ikipe nk'izindi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top