Siporo

APR FC ntirimo guhuza na myugariro wa yo

APR FC ntirimo guhuza na myugariro wa yo

Myugariro wa APR FC, Niyigena Clement ntabwo arimo guhuza n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu z’u Rwanda ku kuba yakongera amasezerano.

Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi wari inkingi ya mwamba mu mwaka ushize w’imikino, yasoje amasezerano ye muri APR FC ariko ntabwo arayongera.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi APR FC yifuje kumwongerera amasezerano ariko asaba kubanza bakamuha umwanya akareba mu makipe amwifuza yo hanze y’u Rwanda niba hari iyo byakunda kuko we amahitamo ye ya mbere ari ukujya gukina hanze.

Uku gusa no kuba ararikiye kujya gukina hanze y’u Rwanda cyane, amakuru avuga ko ari na yo mpamvu atakinnye umukino wa gicuti na Rayon Sports wabaye mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu aho amakipe yombi yanganyije 0-0.

Bivugwa ko ubuyobozi bwa APR FC bwamusabye kuza gukina uyu mukino ariko abitera utwatsi avuga ko akeneye akaruhuko kuko ari bwo yari akiva mu ikipe y’igihugu, gusa abamwegereye bavuga ko yanze gukina uyu mukino kubera ko nta masezerano ya APR FC afite.

Amakuru ISIMBI yamenye no uko uyu myugariro ari mu biganiro n’ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi akaba ari yo mpamvu ituma atarongera amasezerano muri APR FC.

Niyigena Clement yageze bwa mbere muri APR FC 2019 ariko ihita imutiza muri Marines FC, 2020 yahise ajya muri Rayon Sports ayikinira imyaka 2 maze muri 2022 ni bwo yagarutse muri APR FC ayisinyira imyaka 2.

Niyigena Clement ntaremera kongera amasezerano muri APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top