APR FC tombala iyerekeje muri Somalia mu nzira irimo Pyramids FC yo mu Misiri
Mu ijonjora ry’ibanze ry’imikino Nyafurika ya CAF Champions League ikipe ya APR FC yatomboye ikipe ya Gaadiika FC yo muri Somalia.
Ni muri tombola yabaye uyu munsi ku wa Kabiri tariki ya 25 Nyakana 2023 ibera ku cyicaro gikuru cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika ‘CAF’ kiri Cairo mu Misiri.
APR FC nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona cya 2022-2023 yahise itsindira itike yo guhagararira u Rwanda muri CAF Champions League.
APR FC ikaba igomba guhura mu ijonjora ry’ibanze na Gaadiika FC yo muri Somalia.
Biteganyijwe ko umukino ubanza uzaba hagati ya tariki ya 18 na 19 Kanama 2023 mu gihe uwo kwishyura uzaba hagati y’itariki ya 25 na 26 Kanama 2023.
APR FC ibashije gukuramo Gaadiika FC ikaba yazahura na Pyramids FC yo mu Misiri itazakina ijonjora ry’ibanze.
Muri CAF Confederation Cup, Rayon Sports izahagararira u Rwanda bitewe n’uko muri 2017-18 yageze mu matsinda ya CAF Confederation Cup, ntabwo izakina ijonjora ry’ibanze, izajyamo mu ijonjora rya kabiri.
Ibitekerezo
Sadick
Ku wa 25-07-2023Na CAF irabiziko Rayon muri African ikomeye gusa twasanze muri CAF harimo umu Rayo akabariyompamvu tutanyuze muri round 1.

Cyuzuzo emery
Ku wa 25-07-2023Nibyiza kabixa Gusa na Apr iyaba yabonaga chance kuko yatakaje amafaranga menc pe kwisoko
Rayon hejuru cyane nukuri ni equipe yigikundiro nabanyarwanda muri rusange ❤️