Siporo

APR FC tombala iyerekeje muri Somalia mu nzira irimo Pyramids FC yo mu Misiri

APR FC tombala iyerekeje muri Somalia mu nzira irimo Pyramids FC yo mu Misiri

Mu ijonjora ry’ibanze ry’imikino Nyafurika ya CAF Champions League ikipe ya APR FC yatomboye ikipe ya Gaadiika FC yo muri Somalia.

Ni muri tombola yabaye uyu munsi ku wa Kabiri tariki ya 25 Nyakana 2023 ibera ku cyicaro gikuru cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika ‘CAF’ kiri Cairo mu Misiri.

APR FC nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona cya 2022-2023 yahise itsindira itike yo guhagararira u Rwanda muri CAF Champions League.

APR FC ikaba igomba guhura mu ijonjora ry’ibanze na Gaadiika FC yo muri Somalia.

Biteganyijwe ko umukino ubanza uzaba hagati ya tariki ya 18 na 19 Kanama 2023 mu gihe uwo kwishyura uzaba hagati y’itariki ya 25 na 26 Kanama 2023.

APR FC ibashije gukuramo Gaadiika FC ikaba yazahura na Pyramids FC yo mu Misiri itazakina ijonjora ry’ibanze.

Muri CAF Confederation Cup, Rayon Sports izahagararira u Rwanda bitewe n’uko muri 2017-18 yageze mu matsinda ya CAF Confederation Cup, ntabwo izakina ijonjora ry’ibanze, izajyamo mu ijonjora rya kabiri.

APR FC yatomboye Gaadiika FC yo muri Somalia
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Sadick
    Ku wa 25-07-2023

    Na CAF irabiziko Rayon muri African ikomeye gusa twasanze muri CAF harimo umu Rayo akabariyompamvu tutanyuze muri round 1.

  • Cyuzuzo emery
    Ku wa 25-07-2023

    Nibyiza kabixa Gusa na Apr iyaba yabonaga chance kuko yatakaje amafaranga menc pe kwisoko

    Rayon hejuru cyane nukuri ni equipe yigikundiro nabanyarwanda muri rusange ❤️

To Top