Siporo

APR FC vs Rayon Sports: Nataye inkweto zanjye! Stade Amahoro imihini mishya, MINISPORTS yasabye imbabazi

APR FC vs Rayon Sports: Nataye inkweto zanjye! Stade Amahoro imihini mishya, MINISPORTS yasabye imbabazi

Imwe mu nkuru zihariye impera z’icyumweru gishize, ni Stade Amahoro yakiniweho umukino wa mbere nyuma y’imyaka irenga 2 ivugururwa, wahuje APR FC na Rayon Sports, gusa bamwe batashye nka M Izzo nta nkweto bafite.

Niba utari mushya mu myidagaduro waba uzi indirimbo "Inkweto" y’umuraperi M Izzo, uyu muhanzi aba aririmba asaba abo basangiye ka manyinya kumuha inkweto ze yabuze kuko yaje azambaye akaba yazibuze kandi yaje azambaye.

Ibi hari benshi byabayeho ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024 kuri Stade Amahoro, gusa bo ntibazibuze kubera inzoga ahubwo bazibuze kubera gushaka kwinjira muri Stade Amahoro ngo barebe ubwiza bwa yo.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ni bwo Stade Amahoro yatangiye kuvugururwa mu ntangiriro za 2022, yakiniweho umukino wa mbere, wahuje APR FC na Rayon Sports mu rwego rwo kuyigerageza mbere y’uko tariki ya 4 Nyakanga 2024 ifungurwa kumugaragaro.

Yakuwe ku bihumbi 23 yakiraga ubu ikaba yakira ibihumbi 45.7 by’abantu bicaye neza.

Inkuru mbarirano iratuba!

Uyu mukino wari wahuruje n’iyonka kugira ngo batazabarirwa ibyabereye muri Stade Amahoro ku mukino wa mbere wayikiniwemo.

Gusa ntabwo kwinjira byari byoroshye cyane ko ku ikubitiro rumwe mu rugi (gate) rwinjira abafana baruciye hakiri kare.

Kubera umuvundo wari uhari ndetse n’abashinzwe umutekano bashaka ko ibintu bigenda neza, urugi rwinjira Stade Amahoro rwegereye Kigali Arena bararuciye.

Ibi kandi nk’uko bigaragara mu mashusho, bamwe baciye mu rihumye inzego z’umutekano barurira barenga uruzitiro, icyatunguye benshi ni uko harimo n’igitsina gore.

Ikindi umuntu atarenza ingohe ni uko hari abaje banaguze amatike ariko kubera umuvundo n’akavuyo byari bihari bagahitamo kwisubirira mu rugo batarebye umukino.

Ibi ariko ntibyabujije abo byageze ku munsi wa nyuma amatike yashize kuyashaka bakayagura abahenze ariko bakinjira muri Stade, aho ubusanzwe itike yari ibihumbi 10 ndetse n’igihumbi ariko ku munsi w’umukino yari yikubye.

Hari abahisemo kugurisha amatike ya bo aho itike y’igihumbi yaguraga ibihumbi 5 kugeza ku bihumbi 10. Iy’ibihumbi 10 yari yazamutse igura 20 na 30.

Bamwe binjiye bataye inkweto zose abandi binjirana rumwe nk’abagiye gucirira imbwa

Uyu muvundo abantu bashaka kwinjira watumye bamwe babura inkweto za bo binjira nta rukweto na rumwe bambaye ariko binjira muri Stade Amahoro yatangariwe n’amahanga yari yabazinduye.

Ubundi mu muco Nyarwanda, iyo babonye umuntu wambaye urukweto rumwe bavuga ko agiye gucirira imbwa, abandi ni ko binjiye bameze.

Nyuma y’uyu mukino hagaragaye amafoto y’inkweto nyinshi yakusanyijwe zatawe na ba nyirazo ubwo bagerageza kwinjira.

Bamwe bagiye kwa muganga, Minisiteri ya Siporo itanga ihumure

Hari n’abaje kubigiriramo ikibazo, barakomereka bajyanwa kwa muganga, Minisiteri ya Siporo ivuga ko umwe ari we usigaye mu bitaro.

Mu itangazo yashyize hanze yashimiye abitabiriye uyu mukino wahuje APR FC na Rayon Sports bakanganya 0-0 wari wiswe "Ihuriro mu Mahoro".

Yakomeje igira iti "turashimira inzego z’umutekano ndetse n’inzego z’ubutabazi zafashije abaje kuri Stade bose. Abagize ibibazo bose barafashijwe n’abake bagiye kwa muganga baratashye, umwe ni we abaganga bakiri kwitaho."

Yasoje yisegura kubitaragenze neza ndetse ishimangira ko hafashwe ingamba zo kubikosora ku buryo bitazasubira ubutaha.

Bamwe barebye umukino nta nkweto
Hari abari bambaye urukweto rumwe
Benshi barahakomerekeye
N'abakobwa buriye ariko binjira muri Stade Amahoro
Stade yari yuzuye
Rayon na APR zanganyije ubusa ku busa
Minisiteri ya Siporo yiseguye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Niyigaba theoneste
    Ku wa 19-06-2024

    Nangebahanyibiyeterefone

  • NIYIGENA Joseph
    Ku wa 18-06-2024

    Ibi murwanda nti bikwiye habe nagato.

  • Munezero
    Ku wa 18-06-2024

    Najge inketo zaracitse nagombye kudodesha

  • Mugande
    Ku wa 17-06-2024

    Nuko ibyabaye bitazongera bahindura uburyo bwimyinjirize ntampamvu yokugura tike ngunahasige ubuzima birababaje

  • Mugande
    Ku wa 17-06-2024

    Nuko ibyabaye bitazongera bahindura uburyo bwimyinjirize ntampamvu yokugura tike ngunahasige ubuzima birababaje

  • Mugande
    Ku wa 17-06-2024

    Nuko ibyabaye bitazongera bahindura uburyo bwimyinjirize ntampamvu yokugura tike ngunahasige ubuzima birababaje

  • Mugande
    Ku wa 17-06-2024

    Nuko ibyabaye bitazongera bahindura uburyo bwimyinjirize ntampamvu yokugura tike ngunahasige ubuzima birababaje

  • Mugande
    Ku wa 17-06-2024

    Nuko ibyabaye bitazongera bahindura uburyo bwimyinjirize ntampamvu yokugura tike ngunahasige ubuzima birababaje

  • Munyaneza
    Ku wa 17-06-2024

    Murakoze cyane

IZASOMWE CYANE

To Top